Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

radiotv10by radiotv10
15/09/2025
in MU RWANDA
0
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi
Share on FacebookShare on Twitter

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri uru rugo yari amaze kuryamishamo umwana w’imyaka ibiri n’igice, akaza gukurwamo akiri muzima, ariko babanje kumubura.

Ni inkongi yafashe inzu y’umuryango utuye mu Mudugudu wa Ruzeneko mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Rwimbogo.

Nyuma y’iyi nkongi, umukozi wo muri uru rugo wari wasigaranye n’uyu mwana, yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza.

Nzayishima Joas uyobora Umurenge wa Rwimbogo, yavuze ko uyu mwana w’imyaka ibiri n’amezi arindwi yahiye igice cyo ku mutwe ndetse no ku maguru no ku maboko.

Avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi, dore ko ahacomekwa ibikoresho, hari hegereye aho uyu mwana yari amaze kuryamishwa n’umukozi.

Nzayishima Joas yaboneyeho kwibutsa ababyeyi ko igihe basigiye abana abakozi bo mu rugo, bakwiye na bo kujya bakurikirana kugira ngo bacungire hafi ubuzima bw’abana babo.

Nshimiyimana Alexandre, umubyeyi w’uyu mwana, avuga ko umukozi wabo bari bamusigiye umwana wabo, kuko we n’umugore we basanzwe bafite imirimo bakora.

Yavuze ko umukozi wabo yagiye kuryamisha uwo mwana nyuma yo kumugaburira, nyuma aza kumva ari kurira, agiye kureba asanga icyumba yari yamuryamishijemo cyuzuyemo umuriro wanageze ku buriri yari aryamyeho, agahita ajya gutabaza abaturanyi.

Ati “Baraje barebye babona umuriro wafashe ibyari mu cyumba byose birimo matora, ibiryamirwa na supaneti igurumana. Umwana baramubura, bagerageza kuzimya birananirana.”

Ubwo basohokaga bamaze kubura umwana, umwe mu bari baje gutabara, yumvise atanyuzwe, asubiramo ahita abona umwana ahantu yari yihishe, bahita bamukuramo akiri muzima, ariko yahiye bimwe mu bice by’umubiri.

Uyu mwana yahise ajyanwa ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka, na cyo gihita kimwohereza ku Bitaro bya Mibirizi, na byo byaje gufata icyemezo cyo kumwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare, ari na ho ari kuvurirwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Next Post

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Related Posts

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano
IBYAMAMARE

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.