Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga ko ibyemezo nk’ibi ari ugusuzugura ubusugire bw’Igihugu.
Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi itoye umwanzuro usaba u Rwanda gufungura uyu munyapolitiki utaranaburana mu mizi ku byaha aregwa birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi.
Uyu mwanzuro watowe n’Intego ya EU ku wa Kane tariki 11 Nzeri, wemejwe n’Abadepite 549 batoye bawushyigikiye, mu gihe babiri batoye bawanga, n’abandi 41 bifashe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, Inteko Ishinga Amategeko, Sena n’Umutwe w’Abadepite mu Rwanda, yateranye iganira kuri uriya mwanzuro, aho bamwe mu Bashingamategeko bawamaganye.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose, yavuze ko uriya mwanzuro wuzuye agasuzuguro, kandi ko atari rimwe cyangwa kabiri Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi ikagaragaza.
Yagize ati “Iyo urebye uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, umaze kubigira akamenyero ko kudushyira guhora twisobanura. Bakora ibintu, twe tukabivugaho, ngira ngo mbaze se, ni iki twakora? Uyu ni umwanya wo kwitekerezaho, ibintu dukora nk’Abanyarwanda tujye tunabisobanura atari ngombwa ngo abantu bajye badushyira mu kwisobanura, badutuka, badutukira ubuyobozi, basebya igihugu cyacu.”
Senateri Nyirasabari Esperance, na we yavuze ko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje kurengera, kuko uriya mwanzuro wayo winjirira ubusugire bw’Igihugu nk’u Rwanda.
Ati “Uko bameze barinjira mu busugire bw’Igihugu, bakinjira mu mikorere y’urwego rwacu rw’Ubutabera, ntabwo mu by’ukuri twabireba ngo tubyihorere gutyo.”
Hon. Nyirasafari avuga ko u Rwanda ari Igihugu cyigenga, kandi gikorera ku murugo uhamye kuko cyubahiriza amahame mpuzamahanga, bityo ko nta rwego nka ruriya rwagombya kwijandika mu mikorere y’inzego zacyo.
Ati “Nta n’impamvu umutwe wagira icyo ubuvugaho wonyine. Nkaba nshyigikiye ko iki kibazo cy’inyungu rusange cyo kuvogera no gusuzugura Igihugu cyacu, gikwiye kuba gisuzumwa n’inama ihuriweho y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kandi ndagishygikiye. Kugira ngo iki kibazo gisuzumwe neza, kiba kigomba gusuzumwa na komisiyo y’imitwe yombi ibifite mu nshingano, bakabisesengura iby’uyu mwanzuro.”
Depite Muhakwa Valensi avuga ko bibabaje kubona Inteko y’Umuryango nk’uriya w’Ibihugu bivuga ko byubahiriza amategeko, isaba u Rwanda ibintu nka biriya na byo ubwabyo bitakora.
Ati “Ibyo nkaba mbibona ko hatarimo kubaha ubusugire bw’Igihugu cyacu ndetse n’ubwigenge. Igihugu cyacu cyashyizeho cyane inzego z’ubutabera.”
Inteko Rusange yahise yemeza ko Komisiyo za Politiki n’Imiyoborere muri Sena no mu mutwe w’Abadepite, ziganira kuri iki kibazo, ubundi zigashyikiriza Inteko Rusange raporo n’umwanzuro ku isuzuma zakoze.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we yari yahise agaragaza ko umwanzuro w’Inteko ya EU, ugaragaza ko u Burayi bikiyumva nk’abakoloni kandi iyo politiki ya mpatsibihugu yararangiye.
Agira icyo avuga kuri uriya mwanzuro, Amb. Nguhungirehe yari yagize ati “Ndashaka kwibuza Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi ko, niba barabyibagiwe, u Rwanda n’Igihugu gifite ubusugire kandi cyigenga kuva ubukoloni bw’Abanyaburayi bwashyirwaho akadomo. Nta mwanzuro w’Ubukoloni bushya (Neocolonial) ushobora guhindura ibintu bifatika.”
RADIOTV10