Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu Mujyi wa Kigali, aho bikekwa ko nyakwigendera yaba yaguyemo yasinze akahasiga ubuzima.
Uyu mugabo bakundaga kwita Kalori, yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, muri ruhurura iri mu Mudugudu wa Nyiranuma mu Kagari ka Biryogo muri uyu Murenge wa Nyarugenge.
Nyakwigendera yari asanzwe atunzwe no gutoragura amakarito, ubundi akajya kuyagurisha, gusa akaba atari atuye muri aka Kagari ka Biryogo, mu gihe bikekwa ko akomoka mu Ntara y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yaguye muri iyi ruhurura kubera gusinda, kuko yari yiriwe anywa inzoga, nk’uko byemezwa n’amakuru ava mu baturage, yahawe Polisi y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yagize ati “Bivugwa ko nimugoroba yari yagiye mu kabari mu gutaha ashobora kuba yagiye gufata kuri biriya byuma aranyerera agwamo.”
CIP Gahonzire avuga ko Polisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mugabo.
RADIOTV10