Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza igakorera impanuka mu Karere ka Rutsiro igakomeretsa abana batatu bavaga ku ishuri.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RDF mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, rivuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya ku manywa.
Rigira riti “Uyu munsi ku isaha ya saa saba na mirongo ine za ku manywa drone nto itagira abapilote y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ubwo yakoreshwaga mu myitozo yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza hanyuma ikorera impanuka mu Karere ka Rutsiro.”
RDF ivuga ko iyi mpanuka y’iyi ndege nto yo mu bwoko bwa drone, yakomereyemo abana babatu b’abanyeshuri bavaga ku ishuri bari mu nzira bataha iwabo.
Iti “Babiri barimo kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, naho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwaboneyeho kwihanganisha imiryango y’aba bana bakomeretse ndetse, bunatangaza ko bubabajwe n’ibibazo batewe n’iyi mpanuka.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “RDF kandi irimo gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze hamwe n’abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kandi bwatangaje ko buri gutanga ubufasha bukenewe bwose haba kuri aba bana ndetse no ku miryango yabo.
RADIOTV10