Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urundi nkarwo rwo muri Maroc, yitezweho gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye no kugorora imfungwa n’abagororwa.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda, na Komisieri Mukuru wa RCS, CG Murenzi Evariste na mugenzi we Mohamed Salah Tamek, uyobora Urwego rwo muri Maroc rushinzwe imiyoborere y’amagereza no gusubiza mu buzima busanzwe abari imfungwa.
Urwego Rushinzwe Igorora mu Rwanda RCS, rutangaza ko aya masezerano agamije ubufatanye hagati y’inzego zombi mu miyoborere n’imicungire myiza y’amagereza ndetse no kurushaho guteza imbere gutegura abarangije ibihano gusubira mu buzima busanzwe.
U Rwanda rwashyizeho uburyo bunoze bwo kugorora, aho mu magororero anyuranye, hashyizweho gahunda yo kwigisha imyuga abagororerwamo kugira ngo izabafashe igihe bazaba bafunguwe.
Hanashyizweho kandi gahunda yo gutegura abitegura gusubira mu buzima busanzwe, kugira ngo bazisange mu muryango mugari, banabane neza n’abo bazaba basanze.
Mohamed Salah Tamek uyobora Urwego rwo muri Maroc rushinzwe Amagereza no gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano, yavuze ko aya masezerano azafasha Ibihugu byombi gusangizanya ubumenyi mu bijyanye n’imicungire y’amagereza ndetse no kurushaho gutegura abarangije ibihano.
CG Murenzi Evariste uyobora RCS, na we washimiye imikoranire isanzwe iri hagati y’Ibihugu byombi, ishingiye ku masezerano yashyizweho umukono muri 2016, yavuze ko aya masezerano azatuma Ibihugu byombi byungurana ubumenyi.
Yavuze ko byumwihariko aya masezerano azatuma izi nzego zombi zikorana mu kuzamura ubumenyi mu bijyanye na guhunda yo kugorora, ndetse no guteza imbere uburyo bwo gutegura abitegura gusubira mu buzima busanzwe barangije ibihano.

RADIOTV10