Sunday, September 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro

radiotv10by radiotv10
20/09/2025
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa wo mu Murenge wa Nyabitekeri n’umuryango we bari mu gahinda nyuma yo gutegereza umusore wari gusezerana n’umukobwa wabo bagaheba nyamara bari bamaze kwitegura ubukwe nyuma bakaza gusanga ari umugabo wubatse wagenzwaga no kubarya amafaranga.

Byabaye kuri uyu wa gatanu, ubwo Niyomuhoza Vestine wari witeguye gusezerana n’uwamubwiye  ko yitwa Nshimiyimana Peter wo mu Murenge wa Shangi yamaze kwitegura azi ko bagiye guhurira ku murenge wa Bushenge ngo bashyingirwe yamuhamagara agasanga yahinduye gahunda .

Vestine ngo  wari amaze umwaka ari mu rukundo n’uwo musore avuga ko bajyanye ku murenge kwiyandikisha ngo bazasezerane ariko ntibahasange gitifu hanyuma umusore akamubwira ko ari kubikurikirana birangira amubwiye ko bazashyingirwa kuri 19 Nzeri 2025.

Ati “Twari tumaze umwaka tumenyanye, iwabo nari ntarajya yo yambwiraga ko tuzajyayo nyuma yo gusezerana, yajyaga ahantungira urutoki. Bwa mbere twari twajyanye ku murenge dusanga gitifu yagiye ku karere, njyewe ndataha asigarana irangamuntu yanjye bukeye ajyayo nkajya numva ari kumwe n’abantu b’abayobozi, bakamubaza imyirondoro yanjye ndi kuri terefone birangiye niteguye ko nzasezerana kuri iyi tariki. Ubwo twari twaguze  umunsi kandi ayo yose ni njyewe wayatanze”

Mbere y’uko itariki yo gusezerana igera Vestina avuga ko hari amafaranga we n’umuryango we bagiye baha uyu musore ababwira ko yagize ibibazo runaka bakayamuha biyumvisha ko bari gufasha umukwe wabo

Agira ati “ ku wa gatatu yatubwiye ko bamufungiye i Ntendezi ngo kubera umuntu bakubitiye  mu myumbati ye, atubwira ko bamuciye ibihumbi 80 duhita tuyamuha ako kanya, yandiye ibihumbi mirongo 60 yo kwandikisha mu murenge, namuhaye ibihumbi 100 ambwira ngo ari kubaka i Muhanga. Uyu munsi nabyutse niteguye nk’umugeni uko uzi aba yambaye n’ubu ni ko nkyambaye. byageze nka saa sita tumuhamagaye aravuga ngo abantu baraye bamuteye akubitamo umwe agwa hasi bamujyana kwa muganga , avuga ko ari ibyo ari kwirukankamo ngo tuzasezeranya nyuma y’iminsi itatu. Ndifuza ko ubuyobozi bwamfasha akansubiza ibyange akanakurikiranwa kuko yansebeje.”

Mukarurangwa Consolee wari kuzaba umushyingira w’uyu mukobwa (maraine) avuga ko byaje kugaragara ko uwo mukwe ari umutekamutwe wishakiraga amafaranga kandi ko ubwo butekamitwe bwashyize uyu muryango mu gihombo kuko bari biteguye ubukwe banatumiye abantu ibiribwa n’ibinyobwa bikarangira bikoreshejwe uko bitateganyijwe.

Ati “Yakomeje acuma amasaha ayegeza imbere bigera aho avuga ngo dutegereze nyuma y’iminsi itatu, twabonye ari ubwambuzi bushukana. ubwo nyine iwabo w’umukobwa bagaburiye abantu bari batumiye barataha.”

Nyiragacondo Fausta ari na we mubyeyi w’umukobwa avuga ko icyabateye kumugirira icyizere ari uko yababwira ko ari imfubyi itagira ababyeyi none bikaba birangiye abateje urubwa nyuma yo kubavanaho amafaranga agera mu bihumbi 300.

Ati “Urubwa rwangiyeho, Umusore yaje ambwira ko yashimye umukobwa wanjye  kandi ko azamukwa ariko akaba atagira ababyeyi twumva ko nta kibazo kirimo kuko yavugaga ko azaza gusaba nyuma yo kuva mu murenge, ubwo rero uyu munsi umwana yambaye na bagenzi be bari kumuherekeza bari bamaze kwitegura, nari namaze guhamagaza moto zo kubageza ku murenge , byaje kurangira amubwiye ngo hari ibyo ari kwirukankamo, birangira ijiro riguye tugira ikimwaro n’umubabaro.”

Radio&tv10 yashakishije uyu musore kuri nimero za terefone zigera kuri ebyiri yavuganiragaho n’uyu mukobwa icyakora uwayitabye wavuze ko yitwa Nshyimiyimana Eraste avuga ko atazi uwo mukobwa ko haba habaye ho kwibeshya.

Ati “Mumubaze neza bayobozi, njyewe ndi umugabo ndubatse, uwo mukobwa ntawe nzi.”

Byaje kumenyekana ko uyu wigiraga umukwe ari umugabo wubatse ndetse utuye ahatandukanye n’aho yabwiraga uyu mukobwa ko ari ho iwabo nk’uko umwe mu batanze amakuru abivuga

Ati “Yabeshyaga ko i wabo ari aho bita Kabaga ariko amakuru maze kumenya ni uko ari uwo mu mudugudu wa Taba mu kagari ka Shangi kandi ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana.”

Uwitwa Niyonzima Eric wajyaga aherekeza uwo musore i wabo w’umukobwa kugeza ubu yamaze gutabwa muri yombi, Niyomuhoza Vestina avuga ko ari we wabanje kumubeshya ko bakundana nawe akajya amurya amafaranga nyuma aza kumurangira Nshimiyimana Peter.

Vestine ati “Twakundanye hafi umwaka, nawe yagiye andya amafaranga ambwira ngo bamwibye, ngo nta nyina agira arangije antangamo pase kuri mugenzi we.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge ari naho uyu musore yabwiraga umukobwa ko bari gushyingirirwa Hyacinthe Habumugisha avuga ko nta bukwe bari bafite kuri uyu munsi ,ahubwo akagira inama abaturage muri rusange kutagwa mu mitego y’abatekamutwe bashuka abakobwa muri ubwo buryo.

Ati “Nta bageni twari dufite uyu munsi, ntabo pe!. Icyo twabivugaho ni uko urubyiruko rwagaruka ku muco ku bijyanye n’imihango y’ubukwe, mu gihe baba bakundanye imiryango ikabimenya hagasabwa irembo, bakabaza n’abaranga. Ikindi bakwiye gufata igihe cyo kumenyana neza, ntibahubukire kwizera urukundo no gutanga amafaranga.”

Uyu muyobozi asoza yibutsa abakenera serivise zo kwandikisha ubukwe ku murenge ko bagomba kuza ari babiri kugira ngo hatabamo uburiganya nk’ubwo.

Niyomuhoza wari wamaze kwitegura kujya ku Murenge yatahiye kwitegura
Nshimiyimana Peter yanenzwe
Niyonzima Eric wabanje ku gutereta uwo mukobwa nyuma akamutangamo passe yatawe muri yombi

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Related Posts

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
20/09/2025
0

Rwanda is rolling out a new digital ID system, launched by the National Identification Agency (NIDA) in August 2025, to...

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

by radiotv10
20/09/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, aravuga ko nyuma yo kubyara afite imyaka 16,...

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

by radiotv10
20/09/2025
0

Gen Z is known for being stylish, confident, and very active online. But one thing that never goes out of...

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

by radiotv10
20/09/2025
0

Ni mu gihe habura amasaha gusa ngo iri siganwa ry’isi ry’amagare rigatangire mu murwa Mukuru w’u Rwanda i Kigali. Ipyapa,...

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

by radiotv10
19/09/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu, birimo utubari, utubyiniro na resitora,...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro

by radiotv10
20/09/2025
0

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

20/09/2025
Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

20/09/2025
Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

20/09/2025
Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

20/09/2025
Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.