Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro

radiotv10by radiotv10
20/09/2025
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa wo mu Murenge wa Nyabitekeri n’umuryango we bari mu gahinda nyuma yo gutegereza umusore wari gusezerana n’umukobwa wabo bagaheba nyamara bari bamaze kwitegura ubukwe nyuma bakaza gusanga ari umugabo wubatse wagenzwaga no kubarya amafaranga.

Byabaye kuri uyu wa gatanu, ubwo Niyomuhoza Vestine wari witeguye gusezerana n’uwamubwiye  ko yitwa Nshimiyimana Peter wo mu Murenge wa Shangi yamaze kwitegura azi ko bagiye guhurira ku murenge wa Bushenge ngo bashyingirwe yamuhamagara agasanga yahinduye gahunda .

Vestine ngo  wari amaze umwaka ari mu rukundo n’uwo musore avuga ko bajyanye ku murenge kwiyandikisha ngo bazasezerane ariko ntibahasange gitifu hanyuma umusore akamubwira ko ari kubikurikirana birangira amubwiye ko bazashyingirwa kuri 19 Nzeri 2025.

Ati “Twari tumaze umwaka tumenyanye, iwabo nari ntarajya yo yambwiraga ko tuzajyayo nyuma yo gusezerana, yajyaga ahantungira urutoki. Bwa mbere twari twajyanye ku murenge dusanga gitifu yagiye ku karere, njyewe ndataha asigarana irangamuntu yanjye bukeye ajyayo nkajya numva ari kumwe n’abantu b’abayobozi, bakamubaza imyirondoro yanjye ndi kuri terefone birangiye niteguye ko nzasezerana kuri iyi tariki. Ubwo twari twaguze  umunsi kandi ayo yose ni njyewe wayatanze”

Mbere y’uko itariki yo gusezerana igera Vestina avuga ko hari amafaranga we n’umuryango we bagiye baha uyu musore ababwira ko yagize ibibazo runaka bakayamuha biyumvisha ko bari gufasha umukwe wabo

Agira ati “ ku wa gatatu yatubwiye ko bamufungiye i Ntendezi ngo kubera umuntu bakubitiye  mu myumbati ye, atubwira ko bamuciye ibihumbi 80 duhita tuyamuha ako kanya, yandiye ibihumbi mirongo 60 yo kwandikisha mu murenge, namuhaye ibihumbi 100 ambwira ngo ari kubaka i Muhanga. Uyu munsi nabyutse niteguye nk’umugeni uko uzi aba yambaye n’ubu ni ko nkyambaye. byageze nka saa sita tumuhamagaye aravuga ngo abantu baraye bamuteye akubitamo umwe agwa hasi bamujyana kwa muganga , avuga ko ari ibyo ari kwirukankamo ngo tuzasezeranya nyuma y’iminsi itatu. Ndifuza ko ubuyobozi bwamfasha akansubiza ibyange akanakurikiranwa kuko yansebeje.”

Mukarurangwa Consolee wari kuzaba umushyingira w’uyu mukobwa (maraine) avuga ko byaje kugaragara ko uwo mukwe ari umutekamutwe wishakiraga amafaranga kandi ko ubwo butekamitwe bwashyize uyu muryango mu gihombo kuko bari biteguye ubukwe banatumiye abantu ibiribwa n’ibinyobwa bikarangira bikoreshejwe uko bitateganyijwe.

Ati “Yakomeje acuma amasaha ayegeza imbere bigera aho avuga ngo dutegereze nyuma y’iminsi itatu, twabonye ari ubwambuzi bushukana. ubwo nyine iwabo w’umukobwa bagaburiye abantu bari batumiye barataha.”

Nyiragacondo Fausta ari na we mubyeyi w’umukobwa avuga ko icyabateye kumugirira icyizere ari uko yababwira ko ari imfubyi itagira ababyeyi none bikaba birangiye abateje urubwa nyuma yo kubavanaho amafaranga agera mu bihumbi 300.

Ati “Urubwa rwangiyeho, Umusore yaje ambwira ko yashimye umukobwa wanjye  kandi ko azamukwa ariko akaba atagira ababyeyi twumva ko nta kibazo kirimo kuko yavugaga ko azaza gusaba nyuma yo kuva mu murenge, ubwo rero uyu munsi umwana yambaye na bagenzi be bari kumuherekeza bari bamaze kwitegura, nari namaze guhamagaza moto zo kubageza ku murenge , byaje kurangira amubwiye ngo hari ibyo ari kwirukankamo, birangira ijiro riguye tugira ikimwaro n’umubabaro.”

Radio&tv10 yashakishije uyu musore kuri nimero za terefone zigera kuri ebyiri yavuganiragaho n’uyu mukobwa icyakora uwayitabye wavuze ko yitwa Nshyimiyimana Eraste avuga ko atazi uwo mukobwa ko haba habaye ho kwibeshya.

Ati “Mumubaze neza bayobozi, njyewe ndi umugabo ndubatse, uwo mukobwa ntawe nzi.”

Byaje kumenyekana ko uyu wigiraga umukwe ari umugabo wubatse ndetse utuye ahatandukanye n’aho yabwiraga uyu mukobwa ko ari ho iwabo nk’uko umwe mu batanze amakuru abivuga

Ati “Yabeshyaga ko i wabo ari aho bita Kabaga ariko amakuru maze kumenya ni uko ari uwo mu mudugudu wa Taba mu kagari ka Shangi kandi ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana.”

Uwitwa Niyonzima Eric wajyaga aherekeza uwo musore i wabo w’umukobwa kugeza ubu yamaze gutabwa muri yombi, Niyomuhoza Vestina avuga ko ari we wabanje kumubeshya ko bakundana nawe akajya amurya amafaranga nyuma aza kumurangira Nshimiyimana Peter.

Vestine ati “Twakundanye hafi umwaka, nawe yagiye andya amafaranga ambwira ngo bamwibye, ngo nta nyina agira arangije antangamo pase kuri mugenzi we.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge ari naho uyu musore yabwiraga umukobwa ko bari gushyingirirwa Hyacinthe Habumugisha avuga ko nta bukwe bari bafite kuri uyu munsi ,ahubwo akagira inama abaturage muri rusange kutagwa mu mitego y’abatekamutwe bashuka abakobwa muri ubwo buryo.

Ati “Nta bageni twari dufite uyu munsi, ntabo pe!. Icyo twabivugaho ni uko urubyiruko rwagaruka ku muco ku bijyanye n’imihango y’ubukwe, mu gihe baba bakundanye imiryango ikabimenya hagasabwa irembo, bakabaza n’abaranga. Ikindi bakwiye gufata igihe cyo kumenyana neza, ntibahubukire kwizera urukundo no gutanga amafaranga.”

Uyu muyobozi asoza yibutsa abakenera serivise zo kwandikisha ubukwe ku murenge ko bagomba kuza ari babiri kugira ngo hatabamo uburiganya nk’ubwo.

Niyomuhoza wari wamaze kwitegura kujya ku Murenge yatahiye kwitegura
Nshimiyimana Peter yanenzwe
Niyonzima Eric wabanje ku gutereta uwo mukobwa nyuma akamutangamo passe yatawe muri yombi

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Next Post

Eng.-Minister Nduhungirehe’s response to a Belgian MP regarding her criticism of Rwanda

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Minister Nduhungirehe’s response to a Belgian MP regarding her criticism of Rwanda

Eng.-Minister Nduhungirehe’s response to a Belgian MP regarding her criticism of Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.