Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Imiryango 32 y’abasigajwe inyuma n’amateka yabaga ahadakwiriye yamaze kubakirwa inzu z’icyitegererezo

radiotv10by radiotv10
24/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Imiryango 32 y’abasigajwe inyuma n’amateka yabaga ahadakwiriye yamaze kubakirwa inzu z’icyitegererezo
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango 32 y’abo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma yo mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, yabaga mu nzu zendaga kugwa, yahawe izigezweho yubakiwe.

Izi nzu zubatwe ku bufatanye bw’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na Caritas ya Diyoseze Gatulika ya Cyangugu muri gahunda yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo.

Aba baturage babaga mu nzu zashaje zendaga kugwa byatumaga bamwe bangiza ishyamba rya Cyamudongo ryagizwe agashami ka Pariki ya Nyungwe.

Icyiciro cya nyuma cy’izo nzu kigizwe n’izigera ku 10 abari basigaye bahanywe n’ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa,ibyo mu gikoni ndeste n’ibiribwa.

Uwitwa Ngurinzira Jean Marie ufite ubumuga wabaga mu nzu y’ibiti itameze neza avuga ko yibazaga uburyo umuryango we uzatura mu nzu nziza bikamuyobera ubu akaba yishimiye ko yahawe inzu.

Ati “Mu buzima nari mbayemo sinari nteze kuzashobora kwiyubakira bitewe n’uko nagize impanuka igiti kikangwa ku mutwe bikantera ubumuga. Nshimishijwe no kuba mpawe inzu abana banjye batandatu bakazakurira ahantu heza.”

Mu gihe bamwe muri iyi miryango mbere bakoraga ibikorwa bitemewe byangizaga ishyamba rya Cyamudongo birimo nko kuritemamo ibiti, kuri ubu bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro karyo ku buryo bavuga ko batazongera kuryangiza ahubwo ko bagiye kugira uruhare mu kurisigasira.

Nyirahavugimana Beatrice ati “Ndajya mbona umuntu wese winjiyemo yaba agiye kwahira cyangwa gutema igiti mpite mbibwira ubuyobozi kuko iyo ritaza kuba hano ntabwo tuba tubonye izi nzu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Habimana Emmanuel avuga ko mbere yo kubakirwa izi nzu aba baturage babaga mu z’ibiti zari zarashaje bigatuma hari abigabiza ishyamba rya Cyamudongo bashakamo ibiti byo kuzisana ariko aho batangiye kubakirwa iz’icyitegererezo ibyo bikorwa byo kwangiza bikaba byaragabanutse mu buryo bufatika.

Ati “Byaragabanutswe rwose. Kububakira byatanze umusaruro ku bijyanye no kubungabunga ishyamba. Mbere bajyagamo bagiye gutema ibiti byo kubakisha bashaka n’amababi yabyo yo gukinga ahabaga harahomotse. Ubu rero bari mu nzu nzima birumvikana ko ntawe uzongera kujya gushakayo ibiti byo kubakisha.”

Umuyobozi wa Cartas ya Diyoseze gatolika ya Cyangugu ucyuye igihe Padiri Irakoze Hyacinthe asaba abahawe inzu kuzifata neza bazigirira isuku kandi bakanazirikana kubungabunga ishyamba rya Cyamudongo bataryitiranya n’igihuru.

Ati “Izi nzu muzigirire isuku. Icyo nari nibagiwe kubabwira ni uko buri nzu ifite igikoni, ubwogero n’ubwiherero byiza. Mubifate neza hanyuma namwe mugire isuku. Dushe ntimuzazizirikemo ihene. mujye mukaraba muse neza. Mubungabunge iyi parike ya Cyamudongo ibegereye, iki ntago ari igihuru ni parike, ni ikigega cy’amafaranga mwirinde kuritwika no gutemamo ibiti.”

Umuyobozi ushinzwe guza parike abaturage na parike z’igihugu mu kigo cy’iterambere Mbabazi Marie Louise ushimira imikoranirire y’urwo rwego na Cartas mu gushyira mu bikorwa imishinga yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo yijeje aba baturage ko nibahitamo inzira yo gufata neza Cyamudongo icyo bazasaba cyose kigendanye n’iterambere ry’imibereho yabo bazagihabwa.

Ati “Niba muhize umuhigo muti ntabwo parike izongera gutwikwa, nta muntu uzongera kujya gututiramo ibyatsi, namwe icyo musaba reta izakibaha. Bivuga ngo niba ari amavuriro adahari cyangwa amashuli nabyo bishyirwe ku murongo kugira ngo muzabibone.”

Inzu 10 z’icyiciro cya nyuma zahawe imiryango 10 zuzuye zitwaye agera kuri miriyoni 103Frw, mugihe zose hamwe uko ari 32 zifite agaciro gasaga miriyoni 280Frw naho ibikoresho bazihanywe birimo ibiryamirwa, ibyo mu gikoni ndeste n’ibiribwa byo bifite agaciro ka miriyoni 48 Frw.

Inzu yabagamo yari iteye inkeke
Ubu bubakiwe izigezweho
Banahawe ibikoreho birimo ibyo kuryamira

N’ibyo kurya

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 3 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje umusaruro uva mu mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Misiri

Next Post

Umuryango Mpuzamahanga wagize icyo usaba Cameroon ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuryango Mpuzamahanga wagize icyo usaba Cameroon ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe

Umuryango Mpuzamahanga wagize icyo usaba Cameroon ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.