Friday, September 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Bahawe ubutaka bwo guhingaho ariko bafite ikindi basaba

radiotv10by radiotv10
26/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Bahawe ubutaka bwo guhingaho ariko bafite ikindi basaba
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bahawe ubutaka bwo guhingaho, barasaba n’ubwanikiro kuko ubwo bakoresha bwababanye buto bagereranyije n’umusaruro bateganya kuzabona.

Aba bahinzi bari kwitegura guhinga ibigori kuri Site ya Kajembe mu Kagari k’Umubugam Igihembwe cy’ihinga 2026A, baravuga ko biteguye bihagije ariko basaba gufashwa kubona ubwanikiro buzabafasha kubungabunga umusaruro wabo dore ko uburyo busanzwe bakoresha butanoze kandi byafasha kuzabungabunga umusaruro mu buryo bwiza.

Kayitesi Christine ati “Iyo dusaruye tugura ibiti tukabishinga aha, tukabisharikaho. Ubwo iyo imvura iguye birangirika.”

Undi witwa Twayigize Augustin Perezida wa Koperative Ikizere ati “Twishakamo ibisubizo tukubaka ubwanikiro bw’igihe gito tugura ibiti tugasharikaho ariko bikivaho tugahita dusenya kandi byaratwaye amafaranga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco aravuga ko mu gutegura iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A hari gahunda ivuguruye yashyizweho mu gufasha abahinzi kuri Site zivuguruye bityo ko babagezaho ixyifuzo cyabo bakaba babasha kubafasha binyuze no muri Nkunganire.

Ati “Ubu hagiyeho ingamba zihariye za Leta turimo binyuze muri gahunda ya FOBASI (Food Basket Sites) ahantu hari Site zigaragara ko zavamo umusaruro mwinshi. Hakaba hari gutangwa serivisi za Egisitansiyo n’Ikigoronome kugira ngo za site zibone ibisabwa byose zitegure n’umusaruro tuhateze uziyingere. Ubu turimo turasaba abaturage gushyiramo ingufu cyane cyane Amakoperative kugira ngo bwaba ari ubwanikiro cyangwa ubuhunikiro abafite ibyifuzo babizane.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kivuga ko ikibazo cy’ubwanikiro n’ubuhunikiro hirya no hino mu Gihugu ngo kizitabwaho nyuma yo guhinga intabire ku masite yatoranyijwe kugira ngo umusaruro mbumbe w’Igihugu witezwe ungana na 5.7% uzagerweho.

Benshi mu bahinzi bitegura iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A kuri Site ya Kajembe muri uyu Murenge wa Ruramira, n’abagize Koperative Ikizere yatijwe ubutaka na Leta ngo izahahingeho ibigori, aho basabwa kongera umusaruro w’ibigori ukava kuri Toni 12 ziboneka kuri Hegitari Enye basanzwe bahingaho.

Bavuga ko ubutaka bahawe bukwiye kuzana n’ubwanikiro
Bizeye kuzabona umusaruro utubutse

Barasaba ubwanikiro

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Next Post

Is Kigali becoming too expensive for its youth?

Related Posts

In 9 months Rwanda received 4,000 returnees from DRC

In 9 months Rwanda received 4,000 returnees from DRC

by radiotv10
26/09/2025
0

From January to September 2025, more than 4,000 Rwandans have returned from the forests of the Democratic Republic of Congo...

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

by radiotv10
26/09/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho yerekana abantu bakubitira umuturage mu Biro by’Akagari ka Munanira I mu Murenge wa Nyakabanda, hatawe muri...

Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka

Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka

by radiotv10
26/09/2025
0

Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutabazi (Croix Rouge/Red Cross) ishami ryawo mu Rwanda, ryatanze umucyo ku ifoto igaragaza umukorerabushake wawo ari kuganira n’umwe...

Is Kigali becoming too expensive for its youth?

Is Kigali becoming too expensive for its youth?

by radiotv10
26/09/2025
0

Kigali, the capital city of Rwanda, is known for its beauty, safety, and cleanliness. It is one of the fastest-growing...

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
26/09/2025
2

Rwanda is rolling out a new digital ID system, launched by the National Identification Agency (NIDA) in August 2025, to...

IZIHERUKA

In 9 months Rwanda received 4,000 returnees from DRC
MU RWANDA

In 9 months Rwanda received 4,000 returnees from DRC

by radiotv10
26/09/2025
0

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

26/09/2025
Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

26/09/2025
Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka

Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka

26/09/2025
Ubutumwa Kamerhe yahaye uwamusimbuye ku Buyobozi bw’Inteko ya Congo bwagarutse kuri Tshisekedi

Ubutumwa Kamerhe yahaye uwamusimbuye ku Buyobozi bw’Inteko ya Congo bwagarutse kuri Tshisekedi

26/09/2025
Amb.Gen.Patrick Nyamvumba yasuye Rayon muri Tanzania ayiha ubutumwa bw’ingenzi ku ntego yayijyanyeyo

Amb.Gen.Patrick Nyamvumba yasuye Rayon muri Tanzania ayiha ubutumwa bw’ingenzi ku ntego yayijyanyeyo

26/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Is Kigali becoming too expensive for its youth?

Is Kigali becoming too expensive for its youth?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

In 9 months Rwanda received 4,000 returnees from DRC

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.