Friday, September 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
26/09/2025
in MU RWANDA
0
Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutabazi (Croix Rouge/Red Cross) ishami ryawo mu Rwanda, ryatanze umucyo ku ifoto igaragaza umukorerabushake wawo ari kuganira n’umwe mu bakinnyi bari muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, bamwe bakeketse ko bariho bahana nimero, ariko n’ubundi ntibyabuza impaka gukomeza.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye iyi foto, aho aba bombi baba bacigatiye telefone mu ntoki, bari kuganira, bishimye, byanatumye hari abaha igisobanuro ibyo barimo.

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ukorera imwe mu maradiyo yo mu Rwanda, uri mu basangije abantu iyi foto ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Ubu aka-number ntagacyuye Koboyi Turi aho? UCI World Championship Kigali 2025 ni Show Kabisa!”

Uretse uyu munyamakuru, n’abandi banyuranye bagiye batanga ibitekerezo kuri iyi foto, bavugaga ko umukorerabushake w’uyu Muryango Mpuzamahanga w’Ubutabazi Croix Rouge ndetse n’uriya mukinnyi bariho bahana nimero.

Gusa uyu Muryango wahakanaye igisobanuro cyahawe iyi foto, aho wavuze ko aba bombi batariho bahana nimero cyangwa bibwirana nk’uko bamwe babiketse.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X rwa Red Cross ishami ryayo mu Rwanda, bugira buti “Ibikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bahereye kuri iyi foto, ntibifite aho bihuriye n’ukuri.”

Uyu Muryango ukomeza ugira uti “Umukorerabushake wa Rwanda Red Cross wafotowe asobanura ko umukinnyi yagize ikibazo cy’igare rye abura uko avugana na bagenzi be. Hariya yasabaga ubufasha bwa internet.”

Ni mu gihe bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga rwa X, n’ubundi batanyuzwe n’ibi bisobanuro, aho bavugaga ko uyu muryango wagendeye ku bisobanuro wahawe n’umukorerabushake wawo, ariko ukuri kuzwi na ba nyiri ubwite.

Uwitwa Sam Kabera yagize ati “Bahanye imibare 10 [nimero ya telefone] byo bitwaye iki? Rwanda Red Cross hano muratubwira ibyo umukobwa yababwiye ariko we azi ibyo yakoze. Azibikeho rwose.”

Abakomeje gutanga ibitekerezo kuri iyi foto, bavuga ko n’iyo bariya bombi bahana nimero, batabibonamo ikibazo.

Uwitwa Nsengimana Jado [Rwamucyo w’u Rwanda] na we yagize ati “Ari umukorerabushake wa Rwanda Red Cross arishimye, ari umushyitsi wacu uri kunyonga igare na we ibyishimo byamusaze, ahubwo uwo mwali mumuhe ishimwe no kuba ari kuganiriza umushyitsi amuha serivise uko bikwiye. Anashatse yakwagura u Rwanda iyo, naho kwisobanura nta kibi gihari rwose.”

Uwitwa Murangwa Hussein na we ati “Ese ibyo bindi byo abaye yarabikoze bitwaye iki? Mwibuke ko bavuga ngo “inshuti umuntu ayikura ku nzira”! Ibindi ni amagambo.”

Hari n’abavuze ko biriya bisobanuro byatanzwe n’uriya muryango bitari ngombwa, kuko nta gikuba cyacitse, ngo yewe n’iyo bariya baba bahanye nimero koko, ntacyo byaba bitwaye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 4 =

Previous Post

Ubutumwa Kamerhe yahaye uwamusimbuye ku Buyobozi bw’Inteko ya Congo bwagarutse kuri Tshisekedi

Next Post

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

Related Posts

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

by radiotv10
26/09/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho yerekana abantu bakubitira umuturage mu Biro by’Akagari ka Munanira I mu Murenge wa Nyakabanda, hatawe muri...

Is Kigali becoming too expensive for its youth?

Is Kigali becoming too expensive for its youth?

by radiotv10
26/09/2025
0

Kigali, the capital city of Rwanda, is known for its beauty, safety, and cleanliness. It is one of the fastest-growing...

Kayonza: Bahawe ubutaka bwo guhingaho ariko bafite ikindi basaba

Kayonza: Bahawe ubutaka bwo guhingaho ariko bafite ikindi basaba

by radiotv10
26/09/2025
0

Abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bahawe ubutaka bwo guhingaho, barasaba n’ubwanikiro kuko ubwo bakoresha...

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
26/09/2025
2

Rwanda is rolling out a new digital ID system, launched by the National Identification Agency (NIDA) in August 2025, to...

Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda

Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda

by radiotv10
25/09/2025
0

Perezida Paul Kagame yashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) kuba ryarahisemo ko Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda, ndetse akaba...

IZIHERUKA

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza
SIPORO

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

by radiotv10
26/09/2025
0

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

26/09/2025
Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka

Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka

26/09/2025
Ubutumwa Kamerhe yahaye uwamusimbuye ku Buyobozi bw’Inteko ya Congo bwagarutse kuri Tshisekedi

Ubutumwa Kamerhe yahaye uwamusimbuye ku Buyobozi bw’Inteko ya Congo bwagarutse kuri Tshisekedi

26/09/2025
Amb.Gen.Patrick Nyamvumba yasuye Rayon muri Tanzania ayiha ubutumwa bw’ingenzi ku ntego yayijyanyeyo

Amb.Gen.Patrick Nyamvumba yasuye Rayon muri Tanzania ayiha ubutumwa bw’ingenzi ku ntego yayijyanyeyo

26/09/2025
Is Kigali becoming too expensive for its youth?

Is Kigali becoming too expensive for its youth?

26/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.