Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa bw’akababaro bwa rutahizamu wakiniye amakipe akomeye Lukaku wagize ibyago

radiotv10by radiotv10
30/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa bw’akababaro bwa rutahizamu wakiniye amakipe akomeye Lukaku wagize ibyago
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu w’Umubiligi Romelu Lukaku ari mu gahinda k’urupfu rw’umubyeyi we Roger Menama Lukaku na we wakinnye ruhago unafite ibigwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu mukinnyi wakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United, yagaragaje akababaro atewe no kubura Se wamwigishije buri kimwe cyose azi.

Inkuru y’urupfu rwa Roger Lukaku wabaye umukinnyi n’umutoza, rwatangajwe n’umuhungu we Romelu Lukaku, ndetse n’ikipe yabereye umutoza ya DC Motemba Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu Roger Lukaku ni umwe mu bafite izina rikomeye muri ruhago yo muri DRC, akaba yarananyuze mu makipe anyuranye yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yanabyariye umuhungu we rurangiranwa Romelu Lukaku ukinira ikipe ya kiriya Gihugu cy’i Burayi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na DC Motemba Pembe kuri uyu wa Mbere, iyi kipe y’i Kinshasa, yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Roger Lukaku bafataga nk’umubyeyi, umuvandimwe ndetse n’inshuti y’umuryango mugari w’iyi kipe.

Rutahizamu Romelu Lukaku na we wanyuze mu makipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’umubyeyi we.

Yagize ati “Wazarakoze kunyigisha buri kimwe cyose nzi, iteka ryose nzahora ngushimira. Ubuzima ntibuzakomeza kumera kimwe, warakoze kumba hafi no kunyobora mu nzira nziza bitari kubasha gukorwa n’undi wese.”

Uyu rutahizamu akomeza agira ati “Amarira ari gutemba cyane, ariko Imana izampa imbaraga zo kongera gukomera no kongera kuduhuza. Wakoze kuri buri kimwe.”

Uretse uyu rutahizamu Romelu Lukaku wakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United, Inter, na AS Roma, undi mwana wa nyakwigendera Roger Menama Lukaku ni Jordan Lukaku na we usanzwe ari umukinnyi ariko udafite ikipe akinira muri iki gihe.

Lukaku yakiniye n’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza

Roger Menama Lukaku umbyeyi wa Romelu Rukaku yitabye Imana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 3 =

Previous Post

Muri Gaza amarira yongeye kuba menshi mu gihe hasuzumwaga umushinga ugamije amahoro

Next Post

Eng.-Minister Nduhungirehe comments on Blackwater mercenaries hired by DRC

Related Posts

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ikipe ya FC Barcelona yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Spain (Spanish Super Cup cyangwa Supercopa de España) nyuma yo gutsinda...

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

IZIHERUKA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo
MU RWANDA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Minister Nduhungirehe comments on Blackwater mercenaries hired by DRC

Eng.-Minister Nduhungirehe comments on Blackwater mercenaries hired by DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.