Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

radiotv10by radiotv10
30/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi we wa Israel asabye imbabazi ku gitero yagabye i Doha.

Ni igitero cyabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri, cyari kigamije kwivugana abayobozi b’umutwe wa Hamas.

Izo mbabazi zasabiwe mu kiganiro cyahuje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Muri iki kiganiro, Netanyahu yavuze yicuza urupfu rw’umupolisi n’umuturage wa Qatar baguye muri icyo gitero cyo ku ya 09 Nzeri, ndetse no kuba Israel yaravogereye ubusugire bwa Qatar, kandi yizeza ko batazongera kugaba igitero nk’icyo ku butaka bwa Qatar.

Igisirikare cya Israel cyakoresheje indege z’intambara 15 zarashe ibisasu bigera ku 10 i Doha muri Quatar ahakekwaga ko hari hateraniye Abayobozi ba Hamas. Icyakora, Hamas yavuze ko abayobozi bayo barokotse icyo gitero.

Iki gitero cyamaganywe n’Ibihugu bitandukanye ndetse Qatar yari yatangaje ko igomba kwihorera, ndetse ko Israel yagombaga kubanza kuyisaba imbabazi ko kugira ngo yemere gukomeza ibikorwa by’ubuhuza hagati ya yayo na Hamas.

Nyuma gato y’ikiganiro cyabaye hagati y’abayobozi ba Israel na Qatar na America, Perezida Trump yahise atangaza umushinga ugizwe n’ingingo 20 wo guhagarika intambara muri Gaza.

Ndetse Trump avuga ko amasezerano yo guhagarika intambara ari hafi kugerwaho, bityo asaba Hamas kwemera ibisabwa kugira ngo agerweho.

Netanyahu yagaragaje ko ashyigikiye uwo mushinga, kimwe n’Ibihugu umunani by’Abarabu n’Abayisilamu birimo na Qatar, ndetse yavuze ko yatanze kopi yawo no ku bayobozi ba Hamas i Doha.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + two =

Previous Post

Karasira wigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda yahamijwe icyaha kimwe mu byo yaregwaga aranakatirwa

Next Post

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo
FOOTBALL

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.