• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

radiotv10by radiotv10
30/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi we wa Israel asabye imbabazi ku gitero yagabye i Doha.

Ni igitero cyabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri, cyari kigamije kwivugana abayobozi b’umutwe wa Hamas.

Izo mbabazi zasabiwe mu kiganiro cyahuje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Muri iki kiganiro, Netanyahu yavuze yicuza urupfu rw’umupolisi n’umuturage wa Qatar baguye muri icyo gitero cyo ku ya 09 Nzeri, ndetse no kuba Israel yaravogereye ubusugire bwa Qatar, kandi yizeza ko batazongera kugaba igitero nk’icyo ku butaka bwa Qatar.

Igisirikare cya Israel cyakoresheje indege z’intambara 15 zarashe ibisasu bigera ku 10 i Doha muri Quatar ahakekwaga ko hari hateraniye Abayobozi ba Hamas. Icyakora, Hamas yavuze ko abayobozi bayo barokotse icyo gitero.

Iki gitero cyamaganywe n’Ibihugu bitandukanye ndetse Qatar yari yatangaje ko igomba kwihorera, ndetse ko Israel yagombaga kubanza kuyisaba imbabazi ko kugira ngo yemere gukomeza ibikorwa by’ubuhuza hagati ya yayo na Hamas.

Nyuma gato y’ikiganiro cyabaye hagati y’abayobozi ba Israel na Qatar na America, Perezida Trump yahise atangaza umushinga ugizwe n’ingingo 20 wo guhagarika intambara muri Gaza.

Ndetse Trump avuga ko amasezerano yo guhagarika intambara ari hafi kugerwaho, bityo asaba Hamas kwemera ibisabwa kugira ngo agerweho.

Netanyahu yagaragaje ko ashyigikiye uwo mushinga, kimwe n’Ibihugu umunani by’Abarabu n’Abayisilamu birimo na Qatar, ndetse yavuze ko yatanze kopi yawo no ku bayobozi ba Hamas i Doha.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 6 =

Previous Post

Karasira wigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda yahamijwe icyaha kimwe mu byo yaregwaga aranakatirwa

Next Post

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.