Binyuze mu bukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi gutegurira abana indyo yuzuye no kubitaho, mu bana 99 bari bagaragaweho imirire mibi mu murenge wa Muganza, 55 bayivuyemo mu gihe cy’amezi atatu ababyeyi babo bavuga ko byicwaga no kutamenya iby’indyo yuzuye nyamara ibikenerwa byose basanzwe babyifitiye.
Abo bana barenga kimwe cya kabiri bavuye mu mirire mibi nyuma y’uko ababyeyi babo begerewe bakigishwa kubategurira ifunguro ryihariye ndetse no kubitaho bitandukanye n’uko bamwe mu babyeyi bavuga ko mbere babasigaga mu ngo bajya gushakisha ubuzima ntibite ku buzima bwabo uko bikwiye.
Mukayisenga Francoise ufite umwana wari mu mirire mibi agira ati “ Baramupimye basanga ibiro bye ntibihura n’uko angana, bahita batangira kunyigisha uko ngomba kumuha imfashabere ntangira kujya muha imbuto.”
Mukaneza Esther nawe warwaje imirire mibi ati “ Umwana wanjye yagiye mu mirire kubera ubumenyi bucye no kubyuka ngenda singire igihe cyo kumwitaho. Ariko nyuma batwigishije ukuntu tugomba kubitaho tubonsa ndetse tunabaha imfashabere none ubu ari kuva mu mirire mibi”.
Aba babyeyi bakomeza bavuga ko basanze ibyifashishwa mu kurinda umwana imirire mibi ari ibiribwa basanzwe bafite ahubwo ko batari bazi uburyo bwo kubitegura
Mukayisenga ati “Twasanze ari ibintu dufite rwose , Twari dufite izo mboga, ibyo bishyimbo tubifite, ibyo bijumba bihari ariko tutazi kubitegura, batweretse ukuntu bivangwa harimo n’imboga ukabiha umwana bifite intungamubiri”.
Mukaneza nawe ati “Batwigishije ko niba uyu munsi ugiye gushaka ubuzima ejo ugomba gusiba ukita ku mwana ukamuba hafi akonka ku gihe gikwiye”.
Habimana Lucien ushinzwe ubuzima isuku n’isukura mu murenge wa Muganza avuga ko basanze ikibazo gitera abana bamwe kujya mu mirire mibi kandi uyu murenge uzwi ho kwera ibiribwa bitandukanye birimo imbuto n’imboga ari uko ababyeyi bamwe batari bafite ubumenyi mu kubitegura ndeste no gushyira umwanya munini ku gushakisha ubuzima kuruta kwita ku bana.
Ati “Uyu murenge wacu urabizi ko wera imbuto n’imboga ku rugero rushimishije, ahantu byapfiraga ni uko ababyeyi batari bafite ubushobozi bwo gutegura indyo yuzuye. Ugasanga benshi bejeje ya myaka bayijyanye ku isoko badasize iyo abana bagomba kurya. Icya kabiri ni ibikorwa by’ubushabitsi. Ugasanga azindutse ajya gushabika ntabonye uko yita ku mwana.”
Mu gukomeza gufasha abana 44 bakiri mu mirire mibi kugira ngo nabo bayivemo, ababyeyi babo bahawe inkoko zitera amagi kugira ngo aba bana bazabone ayo kurya mu buryo bworoshye bibafashe kuva muri icyo kibazo.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10