Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabwiye Abofisiye binjiye muri RDF, ko bagomba guhora basirikana ko umurimo wabo w’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda no gutuma Igihugu gihorana umutekano, ntikivogerwe n’umwanzi n’abatagikunda.
Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025 ubwo yahaga yatangaga ipeti rya Sous Lieutenant ku basirikare bashya 1 029 binjiye muri RDF.
Ni umuhango wabereye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa yavuze ko urugendo aba banyeshuri bagenze rutari rworoshye kuko abatangiye bose batabashije kurangiza Aya masomo
Ati “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntirwari rworoshye kuko 36 batangiranye ntibabashije kusa iki kivi kubera impamvu zitandukanye, zirimo iz’ubuzima, gutsindwa amasomo ndetse n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro zituranga nk’ingabo z’u Rwanda.”
Brig Gen Franco Rutagengwa yakomeje ashimira abashoboye aba ba ofisiye bashoboye kurangiza amasomo yabo
Ati “Turabashimira ku mahitamo meza mwagize, mugakomeza kurangwa n’ubwitange ndetse n’imyitwarire iboneye ibagejeje kuri iyi ntsinzi twizihiza uyu munsi. Tubifurije kuzasohoza neza inshingano muzahabwa.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul kagame wayoboye uyu muhango, yibukije aba ba ofisiye ko bakwiye kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda kandi bakabikora babyumva neza
Ati “Inshingano yo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda mugomba kuyuzuza uko bikwiye, iyo nshingano muyumba neza. Ndabashimira ubushake ndetse ubu mwagize n’ubushobozi buhamye bwo kuzuza izo nshingano. Turifuza ko mwarinda Igihugu cy’u Rwanda n’abagituye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko ni yo zaba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo Igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka. Turashaka amahoro, u Rwanda rukeneye amahoro.”
Umukuru w’igihugu yakomeje abibutsa ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wabo w’ibanze. Ati “Mujye muzirikana ko gukorera abanyarwanda ariwo murimo wanyu wa mbere w’ibanze,Kandi iyo mukorera abanyarwanda ari nabo mukomokamo aribo muvukamo ubwo muba mwikorera namwe.”
Aba ba ofisiye bato 1 029 binjiye mu ngabo z’u Rwanda, barimo 557 bize amasomo y’umwaka umwe ,248 bize amasomo y’igihe gito, abagera ku 182 bize amasomo y’igihe kirekire cy’imyaka ine, na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda. Abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912, bakaba bagize icyiciro cya 12 cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10