Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

radiotv10by radiotv10
04/10/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye bato, 632 abaha ipeti rya Lieutenant, bavuye ku rya Sous Lieutenant.

Iri zamurwa mu ntera ry’aba basirikare bo mu cyiciro cy’Abofisiye bato, rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ukwakira 2025.

Iri tangazo rivuga ko “Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yazamuye abofisiye 632 bava ku ipeti rya Second Lieutenant bajya ku ipeti rya Lieutenant.”

Uku kuzamura mu ntera abasirikare b’Abofisiye, bibaye nyuma y’amasaha macye Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bo mu cyiciro cy’Abofisiye bato 1 029 barimo abarangije mu Ishuri rikuru cya Gisirikare cya Gako, aho umuhango wo kubaha ipeti Sous Lieutenant wayobowe na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukakira 2025.

Muri aba basirikare, Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous Lieutenant, barimo 42 bize amasomo ya gisirikare mu mashuri yo hanze y’u Rwanda, barimo na Brian Kagame, bucura wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Mu butumwa Perezida Kagame yahaye aba basirikare, yabibukije ko inshingano zabo ari ukurinda u Rwanda n’abarutuye, bityo ko bakwiye guhorana imbaraga n’ubushake byo guhangana n’umwanzi n’abatifuriza ineza u Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Inshingano yo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda mugomba kuyuzuza uko bikwiye, iyo nshingano muyumba neza. Ndabashimira ubushake ndetse ubu mwagize n’ubushobozi buhamye bwo kuzuza izo nshingano. Turifuza ko mwarinda Igihugu cy’u Rwanda n’abagituye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko ni yo zaba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo Igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka. Turashaka amahoro, u Rwanda rukeneye amahoro.”

Perezida Kagame kandi yibukije aba basirikare ko gukorera Igihugu cyabo ari no kwikorera, kuko uwo muryango mugari w’Abanyarwanda barinda, ari wo na bo bakomokamo.

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu i Gako

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 3 =

Previous Post

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

Next Post

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Related Posts

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

by radiotv10
04/12/2025
0

Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere...

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga...

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga aho mu cyumweru cyahariwe kubitaho abagera kuri 50 bahawe insimburangingo n’inyunganirangingo, Inama...

IZIHERUKA

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko
IMYIDAGADURO

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.