Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye bato, 632 abaha ipeti rya Lieutenant, bavuye ku rya Sous Lieutenant.
Iri zamurwa mu ntera ry’aba basirikare bo mu cyiciro cy’Abofisiye bato, rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ukwakira 2025.
Iri tangazo rivuga ko “Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yazamuye abofisiye 632 bava ku ipeti rya Second Lieutenant bajya ku ipeti rya Lieutenant.”
Uku kuzamura mu ntera abasirikare b’Abofisiye, bibaye nyuma y’amasaha macye Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bo mu cyiciro cy’Abofisiye bato 1 029 barimo abarangije mu Ishuri rikuru cya Gisirikare cya Gako, aho umuhango wo kubaha ipeti Sous Lieutenant wayobowe na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukakira 2025.
Muri aba basirikare, Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous Lieutenant, barimo 42 bize amasomo ya gisirikare mu mashuri yo hanze y’u Rwanda, barimo na Brian Kagame, bucura wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Mu butumwa Perezida Kagame yahaye aba basirikare, yabibukije ko inshingano zabo ari ukurinda u Rwanda n’abarutuye, bityo ko bakwiye guhorana imbaraga n’ubushake byo guhangana n’umwanzi n’abatifuriza ineza u Rwanda.
Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Inshingano yo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda mugomba kuyuzuza uko bikwiye, iyo nshingano muyumba neza. Ndabashimira ubushake ndetse ubu mwagize n’ubushobozi buhamye bwo kuzuza izo nshingano. Turifuza ko mwarinda Igihugu cy’u Rwanda n’abagituye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko ni yo zaba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo Igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka. Turashaka amahoro, u Rwanda rukeneye amahoro.”
Perezida Kagame kandi yibukije aba basirikare ko gukorera Igihugu cyabo ari no kwikorera, kuko uwo muryango mugari w’Abanyarwanda barinda, ari wo na bo bakomokamo.

RADIOTV10