Abahinga umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo giherereye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubwanikiro bwabo buherutse kwangizwa n’imvura yaguye, none baribaza aho bazanika umusaruro bategereje.
Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize muri aka gace haguye imvura nyinshi yari ivanzemo n’umuyaga wanatwaye igisenge cy’ubwanikiro bwabo buherereye ahitwa Nawe mu Murenge wa Rubona.
Uwitwa Shumbusho Come yagize ati “Twasaruriragaho umuceri, twamara gusarura tukawushyira mu mufuka tukawubika hariya. Byaba ari igihe cy’imvura bikadufasha, none urabona yaragurutse, kandi tugiye gusarura kandi tuzasarura mu bihe by’imvura.”
Undi witwa Narame Valentine na we yagize ati “Zarasenyutse. Dufite ikibazo cy’uko zasenyutse. Tuzanikira he tuzanurira he?”
Simugomwa Egide, Umuyobozi w’iyi Koperative CORICYA, avuga ko ikibazo bakimenye ariko ko batangiye kureba ibikenewe ngo bongere basane izi mbuga.
Aba bahinzi basaba ko ubu bwanikiro bwabo bwasanwa mu gihe cya vuba, kuko bateganya gusarura mu mezi abiri ari imbere, kandi bizaba biri mu gihe cy’imvura.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10