Abanyeshuri bari kwiga amasomo ajyanye n’imiyoborere y’Ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze, bari mu rugendoshuri ryo gusura ibice bibumbatiye amateka y’urugamba rwo kwibohora, byumwihariko bakaba basuye ku Mulindi.
Aba banyeshuri bagize icyiciro cya 25 basuye Ingoro y’u Rwanda y’urugamba rwo kubohora Igihugu ku Mulindi, kugira ngo barusheho gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwo kubohora Igihugu rwagizwemo uruhare n’Ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army).
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bugira buti “Uru rugendoshuri ni rumwe mu zigamije gusura ahantu ndangamateka mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, ahatangirijwe ndetse hakanabera ibyiciro by’ingenzi by’urugamba rwo kubohora Igihugu.”
Nanone kandi uru rugendoshuri rufite intego yo gukomeza gutoza no kongerera ubumenyi ba ofisiye, binyuze mu masomo ajyanye n’urugamba. Rufasha kandi abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Aba banyeshuri bahawe ibiganiro na ba ofisiye bakuru bari mu kiruhuko cy’iza bukuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, aho babahaye ubuhamya bugaragaza imbogamizi bahuye na zo ku rugamba, n’ibyemezo by’ingenzi bya gisirikare byagiye bifatwa bikagira uruhare rufatika mu guhindura isura urugamba.
Ibyo biganiro byagarutse ku byafashije ingabo za RPA gutsinda urugamba, birimo ubuyobozi buhamye, imyitwarire myiza y’ingabo, uburyo bw’imirwanire ifite intego, gushyigikirwa n’abaturage ndetse n’umurava n’umuhate by’ingabo.
Nk’uko biri muri gahunda y’urugendoshuri, aba banyeshuri bazakomeza gusura ibindi bice ndangamateka by’ingenzi bifitanye isano n’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’urugamba rwo guhagarika Jenoside, kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’umurage w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.


RADIOTV10