Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
09/10/2025
in MU RWANDA
0
Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana umuturage ari kurwana n’umwe mu Bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanga, Polisi y’u Rwanda yasobanuye uko byagenze.

Ni amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu Rwanda, hirya y’ejo hashize tariki 07 Ukwakira 2025, barimo ukoresha konti yitwa ‘Umperuka Cyera’ kuri X.

Uyu washyize amashusho kuri uru rubuga nkoranyambaga, yagize ati “Uyu muntu uri kurwanya inzengo za Police urabona akwiye ikihe gihano mu by’ukuri??”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibi byabaye ubwo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babuzaga uriya muturage gukora amakosa, akinangira.

Yagize ati “Uwagaragaye mu mashusho yabuzwaga kwambuka muri “zebra crossing” mu gihe imodoka zatambukaga. Yasabwe guhagarara aranga biba ngombwa ko hakoreshwa imbaraga bikekwa ko yari yabitewe n’ubusinzi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,  ACP Rutikanga kandi yatangaje ko uru rwego rushinzwe Umutekano w’abantu n’ibyabo, ruri gukurikirana kiriya kibazo cyagaragayemo uriya muturage warengaga ku mabwiriza n’abapolisi.

Ati “Ikibazo kirimo gukurikiranwa mu rwego rwo kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiriye. Turashimira abaturage bagerageje gufatanya n’abapolisi kumubuza igikorwa cyari guteza impanuka.”

Muri aya mashusho, umuturage aba agundagurana n’umupolisi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yamushyize hasi, aho amajwi ya bamwe mu baturage baba bashungereye, yumvikanamo aba bakomakoma uwo muturage ngo “waretse kurwana”, abandi bati “ariko ubanza yasinze.”

Uyu muturage bigaragara ko ari mu kigero cy’urubyiruko, aba agaragaza amahane menshi, ariko nyuma akaza gucururuka agasa nk’urecyeye gutera amahane, mu gihe abaturage na bo baba bamurebera banenga ibyo ari gukora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one − one =

Previous Post

Igitaramo kizahuza abakunzi b’ikinyobwa gisembuye kimwe mu Rwanda bahishiwe agaseke k’ibanga

Next Post

Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.