Perezida Paul Kagame ari i Brussels mu Bubiligi, aho yagiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu Nama y’Ihuriro ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Global Gateway Forum, yitabiriwe n’abarimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.
Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira 2025, ko Perezida Kagame yitabiriye iri huriro ry’uyu mwaka.
Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, bugira buti “None i Brussels, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, mu Nama ya kabiri ya Global Gateway Forum 2025 yayobowe na Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”
Iyi nama y’uyu mwaka iribanda ku gukomeza gutahiriza umugozi umwe nk’isi mu gushakira umuti ibibazo biyugarije.
Bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye iri Huriro ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri, barimo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse na Mohamed Ould Ghazouani wa Muaritania.
Jozef Síkela usanzwe ari Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yavuze ko muri iyi nama y’iminsi ibiri, abayobozi bayitabiriye bazarushaho guteza imbere imikoranire mu kugera ahazaza hahuriweho.
Avuga ko iyi nama y’iri Huriro Global Gateway hazaganirwa ku ngingo zinyuranye zirimo guhuza imbaraga nk’Imigabane y’Isi, guhanga imirimo, ndete no kugera ku iterambere rirambye.
Perezida Kagame Paul witabiriye inama y’uyu mwaka, iy’ushize, yari yahagarariwe n’uwari Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.


RADIOTV10