Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Trump birangiye abuze Igihembo yifuzaga ku Isi gihabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Igihugu kimwe

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: Trump birangiye abuze Igihembo yifuzaga ku Isi gihabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Igihugu kimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta muri Venezuela, Maria Corina Machado, ni we watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel aho kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Donald Trump wakunze kugaragaza kenshi ko ari we ugikwiye.

Ni igihembo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 ukwakira 2025, cyari gitegerezanyijwe amatsiko menshi, aho Donald Trump yakunze kuvugira kenshi mu ruhame ko ari we ukwiye iki gihembo kubera uruhare rukomeye yagize mu guhagarika intambara zirenga 7 hirya no hino ku isi.

Gusa si ko byagenze kuko, Komite itanga igihembo cya Nobel yahisemo kwibanda kuri Venezuela muri uyu mwaka.

Umuyobozi wa Komite ya Nobel yo muri Norvege yavuze ko Maria Corina Machado yatsindiye iki igihembo, kubera umurava n’imbaraga yagaragaje mu guharanira uburenganzira na demokarasi y’Abanya-Venezuela, no mu rugamba rwo kugera ku mpinduka zishingiye ku butabera n’amahoro, zivana Igihugu mu butegetsi bw’igitugu zikiganisha kuri demokarasi nyayo.

Ni mu gihe mbere yuko hatangazwa uwatsindiye iki gihembo, abakurikiranira hafi itangwa ry’ibi bihembo bavugaga ko Trump nta mahirwe afite yo kucyegukana, kuko ari gusenya uburyo busanzwe mpuzamahanga bwo guharanira amahoro bugenderwaho na komite y’abatanga igihembo cya Nobel.

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, gifite agaciro k’asaga miliyoni 1.2 USD, kikaba kizatangwa ku mugaragara i Oslo muri Norvege, ku wa 10 Ukuboza 2025, ku isabukuru y’urupfu rw’umushoramari w’Umunya-Norvege, Alfred Nobel, washyize ibi bihembo mu mpapuro z’umurage yasize mu 1895.

Trump birangiye abuze igihembo cyitiriwe Nobel
Cyegukanwa na Maria Corina Machado

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − fourteen =

Previous Post

Rwanda receives over Rwf160 billion to support vaccine manufacturing

Next Post

Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Related Posts

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.