• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Trump birangiye abuze Igihembo yifuzaga ku Isi gihabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Igihugu kimwe

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: Trump birangiye abuze Igihembo yifuzaga ku Isi gihabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Igihugu kimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta muri Venezuela, Maria Corina Machado, ni we watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel aho kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Donald Trump wakunze kugaragaza kenshi ko ari we ugikwiye.

Ni igihembo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 ukwakira 2025, cyari gitegerezanyijwe amatsiko menshi, aho Donald Trump yakunze kuvugira kenshi mu ruhame ko ari we ukwiye iki gihembo kubera uruhare rukomeye yagize mu guhagarika intambara zirenga 7 hirya no hino ku isi.

Gusa si ko byagenze kuko, Komite itanga igihembo cya Nobel yahisemo kwibanda kuri Venezuela muri uyu mwaka.

Umuyobozi wa Komite ya Nobel yo muri Norvege yavuze ko Maria Corina Machado yatsindiye iki igihembo, kubera umurava n’imbaraga yagaragaje mu guharanira uburenganzira na demokarasi y’Abanya-Venezuela, no mu rugamba rwo kugera ku mpinduka zishingiye ku butabera n’amahoro, zivana Igihugu mu butegetsi bw’igitugu zikiganisha kuri demokarasi nyayo.

Ni mu gihe mbere yuko hatangazwa uwatsindiye iki gihembo, abakurikiranira hafi itangwa ry’ibi bihembo bavugaga ko Trump nta mahirwe afite yo kucyegukana, kuko ari gusenya uburyo busanzwe mpuzamahanga bwo guharanira amahoro bugenderwaho na komite y’abatanga igihembo cya Nobel.

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, gifite agaciro k’asaga miliyoni 1.2 USD, kikaba kizatangwa ku mugaragara i Oslo muri Norvege, ku wa 10 Ukuboza 2025, ku isabukuru y’urupfu rw’umushoramari w’Umunya-Norvege, Alfred Nobel, washyize ibi bihembo mu mpapuro z’umurage yasize mu 1895.

Trump birangiye abuze igihembo cyitiriwe Nobel
Cyegukanwa na Maria Corina Machado

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Rwanda receives over Rwf160 billion to support vaccine manufacturing

Next Post

Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.