Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Huye, bahinga mu gishanga cya Nyagisenyi, bavuga ko bafite ikibazo cyo kugura imbuto y’ibigori ku giciro gihanitse kuko kiba kikubye inshuro enye n’uko bagurirwa umusaruro wabo, bagasaba ko byaringanizwa.
Aba bahinzi bo mu Mirenge wa ya Tumba na Mukura, bavuga ko bahinga bahenzwe ku mbuto, nyamara bajya kugurisha umusaruro wabo, bagasanga igiciro cyawo ntaho gihuriye n’uko baguze imbuto.
Byukusenge Aliane yagize ati “Batuguriye umusaruro wacu w’ibigori ku mafaranga magana ane ku kilo, none ubu bari kutugurisha imbuto ku giciro kiri hejuru kikubye inshuro enye, kuko ubu turi kuyigura ku mafaranga 1600 ku kilo.”
Habimana Anasthase na we yagize ati ”Ubu turi kugura imbuto duhenzwe cyane kandi batugurira umusaruro baratuguriye ku mafaranga macye. Usanga biduhendesha bikadutera ibihombo kuko nubwo baba batuguriye umusaruro wacu kuri magana ane ku kilo, imbuto twayiguze ku mafaranga 1600 tuba twanakoresheje inyongeramusaruro zitandukanye kugira ngo tweze.”
Aba bahinzi basaba ko bagabanyirizwa igiciro ku mbuto kigahuzwa n’ayo baguriweho umusaruro wabo cyangwa hagira n’ikiyongeraho bakongeraho amafaranga make aho gukuba kane.
Kamikazi ati “Bakabaye batugurisha imbuto ku mafaranga baba batuguriyeho umusaruro wacu, cyangwa bakagira byibuze igiciro kiri hafi y’icyo batuguriyeho. Nta n’uba yemerewe gutera imbuto yibikiye, barayitubikira ikaza bayitugurisha yikubye kane. Duhinga dushyizemo ifumbire yaduhenze twanahenzwe n’imbuto bakabaye banatugurira umusaruro bagendeye ku yo baduhereye ku mbuto cyangwa bakagabanya igiciro cy’imbuto.”
Nsengiyumva Rene Amiable ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Huye, yabwiye RADIOTV10 ko igiciro cy’imbuto kigenwa hagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi harebwe inyungu izava muri iyo mbuto.
Ati “Abahinzi barafashwa mu gihe cy’isarura bagahuzwa n’abaguzi b’umusaruro gusa igiciro cy’umusaruro kigenwa n’uko isoko rihagaze, ariko nanone hagakurikiranwa n’uko ntabahenda abahinzi.”
Uyu mukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko uretse iriya mbuto igura 1 600Frw hari n’izindi zigura 785 Frw kandi na zo zitanga umusaruro, kandi izi zose umuhinzi aba yunganiwe na Leta 1 800 Frw ku kilo.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10