Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

radiotv10by radiotv10
14/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Huye, bahinga mu gishanga cya Nyagisenyi, bavuga ko  bafite ikibazo cyo kugura imbuto y’ibigori ku giciro gihanitse kuko kiba kikubye inshuro enye n’uko bagurirwa umusaruro wabo, bagasaba ko byaringanizwa.

Aba bahinzi bo mu Mirenge wa ya Tumba na Mukura, bavuga ko bahinga bahenzwe ku mbuto, nyamara bajya kugurisha umusaruro wabo, bagasanga igiciro cyawo ntaho gihuriye n’uko baguze imbuto.

Byukusenge Aliane yagize ati “Batuguriye umusaruro wacu w’ibigori  ku  mafaranga magana ane ku kilo, none ubu bari kutugurisha imbuto ku giciro kiri hejuru kikubye inshuro enye, kuko ubu turi kuyigura ku mafaranga 1600 ku kilo.”

Habimana Anasthase na we yagize ati ”Ubu turi kugura imbuto duhenzwe cyane kandi  batugurira umusaruro baratuguriye ku mafaranga macye. Usanga biduhendesha bikadutera ibihombo kuko nubwo baba batuguriye umusaruro wacu kuri magana ane ku kilo, imbuto twayiguze ku mafaranga 1600 tuba twanakoresheje inyongeramusaruro zitandukanye kugira ngo tweze.”

Aba bahinzi basaba ko bagabanyirizwa igiciro ku mbuto kigahuzwa n’ayo baguriweho umusaruro wabo cyangwa hagira n’ikiyongeraho bakongeraho amafaranga make aho gukuba kane.

Kamikazi ati “Bakabaye batugurisha imbuto ku mafaranga baba batuguriyeho umusaruro wacu, cyangwa bakagira byibuze igiciro kiri hafi y’icyo batuguriyeho. Nta n’uba yemerewe gutera imbuto yibikiye,  barayitubikira ikaza bayitugurisha yikubye kane. Duhinga dushyizemo ifumbire yaduhenze twanahenzwe n’imbuto bakabaye banatugurira  umusaruro bagendeye ku yo baduhereye ku mbuto cyangwa bakagabanya igiciro cy’imbuto.”

Nsengiyumva Rene Amiable ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Huye, yabwiye RADIOTV10 ko igiciro cy’imbuto kigenwa hagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi harebwe inyungu izava muri iyo mbuto.

Ati “Abahinzi barafashwa mu gihe cy’isarura bagahuzwa n’abaguzi b’umusaruro gusa igiciro cy’umusaruro kigenwa n’uko isoko rihagaze, ariko nanone hagakurikiranwa n’uko ntabahenda abahinzi.”

Uyu mukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko uretse iriya mbuto igura 1 600Frw hari n’izindi zigura 785 Frw kandi na zo zitanga umusaruro, kandi izi zose umuhinzi aba yunganiwe na Leta 1 800 Frw ku kilo.

Bavuga ko mu kugura imbuto bahendwa cyane ntibihwane n’uko bagurirwa umusaruro
Basaba ko ibiciro byahuzwa ku mpande zombi

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Next Post

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.