Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri uyu muhanda.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025 nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze muri iki gicamunsi.
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda, rigira riti “Turabamenyesha ko hari impanuka yabereye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi hafi y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda Kigali- Muhanga.”
Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho gusaba abantu “kwihangana mu gihe imirimo yo gukura mu muhanda ibinyabiziga byakoze impanuka ikomeje. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.”
Uyu muhanda wa Kigali-Muhanga, usanzwe ukoreshwa cyane byumwihariko n’ibinyabiziga bihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo, kuko werecyeza mu bice byose byo muri iyi Ntara, birimo Ruhango, Nyanza, Huye, Gisaraga na Nyaruguru.
RADIOTV10