• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

radiotv10by radiotv10
14/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi wa DRC avuze ko kuvanga igisirikare cy’Igihugu cye n’abari mu mitwe nka M23, byashoboka ari uko yishwe, Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ibyo basaba bitagomba urupfu rwa Perezida, kuko bari mu biganiro kandi biri kugenda neza.

Perezida Tshisekedi wari i Brussels mu cyumweru gishize, yanagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, abazwa niba ko igisirikare cy’Igihugu cye FARDC kizavangwa n’abahoze mu mitwe y’inyeshyamba.

Kimwe mu byakunze gusabwa n’Ihuriro AFC/M23, ni uko abarwanyi baryo bajya mu gisirikare cy’Igihugu dore ko biri no mu masezerano ubutegetsi bwa Congo bwagiranye na M23 muri 2013 ariko atarigeze ashyirwa mu bikorwa.

Perezida Tshisekedi mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari i Burayi yabaye nk’urahira ko adateze kwemera ko Igisirikare kivangwa n’abahoze mu nyeshyamba, aho yavuze ko ibyo bishoboka atakiri mu mwuka w’abazima, aho yagize ati “Keretse nibanyica.”

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa, yavuze ko ibijyanye no kuvanga ingabo n’abahoze ari inyeshyamba, bitigeze bitanga umusaruro mu gihe cyose byagiye bikorwa.

Yagize ati “Ni ibyo byazanye ibibazo dufite, njye ndavuga nti ‘ntibizongera’ ndashaka ko tuganira ibibazo by’Igihugu ariko ntibivuze ko bigomba kurangira habayeho za ‘brassages’ na mixages’ tukinjiza mu nzego za Leta abantu bagumutse, abantu b’ubwenegihugu bushidikanywaho.”

Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Balinda Oscar, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru BBC, yavuze ko nubwo mu biganiro bari kugirana n’ubutegetsi bwa Congo i Doha muri Qatar bataragera kuri iriya ngingo yo kuvanga igisirikare, ariko ko izagerwaho.

Dr Balinda avuga ko nubwo iyi ngingo itaraganirwaho, ariko hari icyizere ko izagerwaho kandi ikazabonerwa igisubizo gishimishije.

Yavuze ko ibyatangajwe na Tshisekedi batazi aho abikura kuko kugira ngo biriya bishoboke bidasaba urupfu rwe, kuko bizagenwa n’ibi biganiro bari kugirana.

Yagize ati “Hari ibyagezweho, hari n’ibindi bigikomeza. Sinumva rero ko bisaba urupfu rwe, twe turahari, turi mu biganiro kandi birimo biragenda neza, kandi tubifitemo icyizere.”

Dr Balinda avuga ko iyi ngingo yo kuba M23 yashyirwa mu gisirikare cy’Igihugu, iri mu zigomba kuganirwaho mu biganiro bitaha.

Ati “Ibyo ntibiragerwaho, [ubu] turiga ku bibazo tubiturutse mu mizi, [ibyo] bizaza bikurikira, bizaza ari Doha ya gatandatu.”

Naho ku byatangajwe na Tshisekedi ko abagize M23 ari abantu bafite ubwenegihugu bushidikanywaho, Dr Balinda yavuze ko ari Abanyekongo bafite ubwenegihugu bw’inkomoko budashidikanywaho na gato.

Tshisekedi mu ijambo yavugiye mu nama ya Global Gateway, yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ko u Rwanda rufasha AFC/M23, aho yanakoresheje imvugo y’urwiyerurutso avuga ko igihe cyose yifuje amahoro, aboneraho no gusaba Perezida Paul Kagame ngo bazaganire, anamusaba ko yamusabira M23 ikarekura ibice yafashe.

Ni mu gihe Ihuriro AFC/M23 ryo ryatsembye ko ridashobora kurekura ibice rigenzura, kuko ari gakondo yabo nk’Abanyekongo, kandi ko ntahandi bafite ho kujya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 1 =

Previous Post

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Next Post

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.