Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

radiotv10by radiotv10
14/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi wa DRC avuze ko kuvanga igisirikare cy’Igihugu cye n’abari mu mitwe nka M23, byashoboka ari uko yishwe, Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ibyo basaba bitagomba urupfu rwa Perezida, kuko bari mu biganiro kandi biri kugenda neza.

Perezida Tshisekedi wari i Brussels mu cyumweru gishize, yanagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, abazwa niba ko igisirikare cy’Igihugu cye FARDC kizavangwa n’abahoze mu mitwe y’inyeshyamba.

Kimwe mu byakunze gusabwa n’Ihuriro AFC/M23, ni uko abarwanyi baryo bajya mu gisirikare cy’Igihugu dore ko biri no mu masezerano ubutegetsi bwa Congo bwagiranye na M23 muri 2013 ariko atarigeze ashyirwa mu bikorwa.

Perezida Tshisekedi mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari i Burayi yabaye nk’urahira ko adateze kwemera ko Igisirikare kivangwa n’abahoze mu nyeshyamba, aho yavuze ko ibyo bishoboka atakiri mu mwuka w’abazima, aho yagize ati “Keretse nibanyica.”

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa, yavuze ko ibijyanye no kuvanga ingabo n’abahoze ari inyeshyamba, bitigeze bitanga umusaruro mu gihe cyose byagiye bikorwa.

Yagize ati “Ni ibyo byazanye ibibazo dufite, njye ndavuga nti ‘ntibizongera’ ndashaka ko tuganira ibibazo by’Igihugu ariko ntibivuze ko bigomba kurangira habayeho za ‘brassages’ na mixages’ tukinjiza mu nzego za Leta abantu bagumutse, abantu b’ubwenegihugu bushidikanywaho.”

Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Balinda Oscar, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru BBC, yavuze ko nubwo mu biganiro bari kugirana n’ubutegetsi bwa Congo i Doha muri Qatar bataragera kuri iriya ngingo yo kuvanga igisirikare, ariko ko izagerwaho.

Dr Balinda avuga ko nubwo iyi ngingo itaraganirwaho, ariko hari icyizere ko izagerwaho kandi ikazabonerwa igisubizo gishimishije.

Yavuze ko ibyatangajwe na Tshisekedi batazi aho abikura kuko kugira ngo biriya bishoboke bidasaba urupfu rwe, kuko bizagenwa n’ibi biganiro bari kugirana.

Yagize ati “Hari ibyagezweho, hari n’ibindi bigikomeza. Sinumva rero ko bisaba urupfu rwe, twe turahari, turi mu biganiro kandi birimo biragenda neza, kandi tubifitemo icyizere.”

Dr Balinda avuga ko iyi ngingo yo kuba M23 yashyirwa mu gisirikare cy’Igihugu, iri mu zigomba kuganirwaho mu biganiro bitaha.

Ati “Ibyo ntibiragerwaho, [ubu] turiga ku bibazo tubiturutse mu mizi, [ibyo] bizaza bikurikira, bizaza ari Doha ya gatandatu.”

Naho ku byatangajwe na Tshisekedi ko abagize M23 ari abantu bafite ubwenegihugu bushidikanywaho, Dr Balinda yavuze ko ari Abanyekongo bafite ubwenegihugu bw’inkomoko budashidikanywaho na gato.

Tshisekedi mu ijambo yavugiye mu nama ya Global Gateway, yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ko u Rwanda rufasha AFC/M23, aho yanakoresheje imvugo y’urwiyerurutso avuga ko igihe cyose yifuje amahoro, aboneraho no gusaba Perezida Paul Kagame ngo bazaganire, anamusaba ko yamusabira M23 ikarekura ibice yafashe.

Ni mu gihe Ihuriro AFC/M23 ryo ryatsembye ko ridashobora kurekura ibice rigenzura, kuko ari gakondo yabo nk’Abanyekongo, kandi ko ntahandi bafite ho kujya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + sixteen =

Previous Post

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Next Post

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Related Posts

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.