Abasenateri bagaragaje ibibazo bikigaragara mu mikorere y’Amavuriro y’Ibanze (Poste de Santé), birimo kuba hari akora iminsi itatu gusa mu cyumweru n’akorera mu Biro by’Utugari, batanga urugero rw’aho basanze hari abaje kurega ababibye bari kumwe n’abaje kwivuza.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaga ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu mikorere y’amavuriro y’ibanze.
Amavuriro y’Ibanze yashyizweho mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise zoroshye ndetse Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 90% by’Abanyarwanda babona serivise z’ubuzima ku rwego rw’Amavuriro y’Ibanze n’Ibigo Nderabuzima no mu Bajyanama b’Ubuzima.
Umubare w’abakenera izo serivise mu Mavuriro y’Ibanze wavuye ku baturage 71 212 muri 2017 ugera ku baturage miliyoni 3 963 545 muri 2024.
Ubwo abasenateri bari mu gikorwa cyo gusura abaturage harebwa ibikorwa mu guteza imbere ayo mavuriro, basanze harimo ibibazo byo kuba hari adafite abaganga, umuriro, amazi ndetse n’ibindi.
Senateri Umuhire Adrie yagize ati “Twasanze Amavuriro y’Ibanze angana na 50 ku ijana acungwa n’Ibigo Nderabuzima. Ayo mavuriro akora hagati y’iminsi ibiri n’itatu mu cyumweru, bityo kudakora iminsi yose bikaba bibangamiye abaturage kuko baza kwivuza bakabura ababavura bigatuma ivuriro abaturage baritakariza icyizere cyangwa bagahitamo kurwarira mu rugo, ikindi usanga umuganga umwe ari we ukurikirana indwara zose.”
Senateri Nyinawamwiza Laétitia na we yagize ati “Hari aho ugera ugasanga abaturage ni benshi baririrwa batonze imirongo bari mu Kagari ahatangirwa serivise zindi z’Akagari, ugasanga uwaje kurega abamwibye n’uwaje kwivuza bose bari hamwe.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yavuze ko ibyo bibazo biri gushakirwa ibisubizo.
Ati “Ikibazo cy’abaganga bacye ntabwo kiri mu Mavuriro y’Ibanze gusa, ni no mu Bigo Nderabuzima no mu Bitaro, dufite abaganga bacye muri rusange mu Gihugu. Dufite ingamba yuko mu myaka itatu iri imbere abaganga bazaba bariyongereye bikazakemura ibibazo byose tubona mu rwego rw’ubuvuzi muri rusange harimo n’amavuriro y’ibanze.
Ku kijyanye n’amavuriro akorera mu Biro by’Utugari dufite gahunda yo kongera inyubako amavuriro akava kuri 80% akagera ku 100% ku buryo amavuriro y’ibanze yose akorera ahantu habugenewe hateganyijwe serivise z’ubuvuzi kandi tuzabigeraho kuko ubu turi gushaka ubushobozi kugira ngo tubashe kubigeraho.”
Amavuriro y’Ibanze yavuye kuri 670 muri 2017 ubu akaba ageze ku 1 294. Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa Amavuriro y’Ibanze kandi agezweho 100, mu gihe 420 azavugururwa. U Rwanda rufite intego ko nibura 95% by’abagana ibigo by’ubuvuzi bajya bivuriza mu Mavuriro y’Ibanze n’Ibigo Nderabuzima.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10