Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

radiotv10by radiotv10
16/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abasenateri bagaragaje ibibazo bikigaragara mu mikorere y’Amavuriro y’Ibanze (Poste de Santé), birimo kuba hari akora iminsi itatu gusa mu cyumweru n’akorera mu Biro by’Utugari, batanga urugero rw’aho basanze hari abaje kurega ababibye bari kumwe n’abaje kwivuza.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaga ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu mikorere y’amavuriro y’ibanze.

Amavuriro y’Ibanze yashyizweho mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise zoroshye ndetse Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 90% by’Abanyarwanda babona serivise z’ubuzima ku rwego rw’Amavuriro y’Ibanze n’Ibigo Nderabuzima no mu Bajyanama b’Ubuzima.

Umubare w’abakenera izo serivise mu Mavuriro y’Ibanze wavuye ku baturage 71 212 muri 2017 ugera ku baturage miliyoni 3 963 545 muri 2024.

Ubwo abasenateri bari mu gikorwa cyo gusura abaturage harebwa ibikorwa mu guteza imbere ayo mavuriro, basanze harimo ibibazo byo kuba hari adafite abaganga, umuriro, amazi ndetse n’ibindi.

Senateri Umuhire Adrie yagize ati “Twasanze Amavuriro y’Ibanze angana na 50 ku ijana acungwa n’Ibigo Nderabuzima. Ayo mavuriro akora hagati y’iminsi ibiri n’itatu mu cyumweru, bityo kudakora iminsi yose bikaba bibangamiye abaturage kuko baza kwivuza bakabura ababavura bigatuma ivuriro abaturage baritakariza icyizere cyangwa bagahitamo kurwarira mu rugo, ikindi usanga umuganga umwe ari we ukurikirana indwara zose.”

Senateri Nyinawamwiza Laétitia na we yagize ati “Hari aho ugera ugasanga abaturage ni benshi baririrwa batonze imirongo bari mu Kagari ahatangirwa serivise zindi z’Akagari, ugasanga uwaje kurega abamwibye n’uwaje kwivuza bose bari hamwe.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yavuze ko ibyo bibazo biri gushakirwa ibisubizo.

Ati “Ikibazo cy’abaganga bacye ntabwo kiri mu Mavuriro y’Ibanze gusa, ni no mu Bigo Nderabuzima no mu Bitaro, dufite abaganga bacye muri rusange mu Gihugu. Dufite ingamba yuko mu myaka itatu iri imbere abaganga bazaba bariyongereye bikazakemura ibibazo byose tubona mu rwego rw’ubuvuzi muri rusange harimo n’amavuriro y’ibanze.

Ku kijyanye n’amavuriro akorera mu Biro by’Utugari dufite gahunda yo kongera inyubako amavuriro akava kuri 80% akagera ku 100% ku buryo amavuriro y’ibanze yose akorera ahantu habugenewe hateganyijwe serivise z’ubuvuzi kandi tuzabigeraho kuko ubu turi gushaka ubushobozi kugira ngo tubashe kubigeraho.” 

Amavuriro y’Ibanze yavuye kuri 670 muri 2017 ubu akaba ageze ku 1 294. Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa Amavuriro y’Ibanze kandi agezweho 100, mu gihe 420 azavugururwa. U Rwanda rufite intego ko nibura 95% by’abagana ibigo by’ubuvuzi bajya bivuriza mu Mavuriro y’Ibanze n’Ibigo Nderabuzima.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

Next Post

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

Related Posts

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

by radiotv10
16/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko amazi y'imvura aturuka ku muhanda wa Kaburimbo...

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

by radiotv10
16/10/2025
0

Abaturage babarirwa mu 180 bo mu Karere ka Ruhabu bavuga ko bamaze imyaka ibiri bategereje kwishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangiritse...

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

by radiotv10
15/10/2025
0

Umunyarwanda Musangabatware Clement unahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuyobora Ibiro by’iyi Nteko...

IZIHERUKA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho
MU RWANDA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

16/10/2025
Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

16/10/2025
Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.