Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kirehe: Abakora muri VUP ngo ni ugukorera inda gusa iby’iterambere byo ntibyashoboka

radiotv10by radiotv10
20/12/2021
in MU RWANDA
0
Kirehe: Abakora muri VUP ngo ni ugukorera inda gusa iby’iterambere byo ntibyashoboka
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakora imirimo y’amaboko bahemberwa muri gahunda ya VUP bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko nubwo iyi gahunda yashyiriweho kuzamura imibereho yabo, bidashoboka kuko amafaranga bahembwa avamo ibibatunga gusa.

Bamwe muri aba baturage bamaze iminsi bakora imirimo isanzwe y’amaboko nko guhanga imihanda y’imigenderano, bavuga ko iyi gahunda yabatabaye kuko yabafashije mu mibereho ya buri munsi bakabasha kubona ibyo kurya.

Umwe muri bo yagize ati “Uretse ko nakuyemo imyenda yo kwambara nkabona igitenge cyo kwambara ariko ntakindi nayikuyemo.”

Undi na we yagize ati “Ayo ukureyemo uraza ugahahira abana ukagaburira ariko ntakindi waguramo. Nta tungo waguramo, ntiwakwiyubakira n’iyo nzu none se ko uba ugiye gukora n’ubundi ukennye, ayo ubonye ari yo akubeshejeho.”

Uyu muturage avuga kandi ko abenshi mu bakora muri VUP muri kariya gace, iyo bahembwe batayararana kuko baba barafashe imyenda ku buryo bahita bishyura amadeni.

Ati “N’ubwo iyo agiye abana barasonza agafata ibintu mu iduka akabagaburira ubundi akazishyura kugira ngo abana bataburara.”

Uyu muturage uvuga ko abakora imirimo muri iyi gahunda ya VUP ntaho bitaniye no guca inshuro, avuga ko bamwe mu bakora muri iyi gahunda baba baba bacumbitse.

Ati “Akaba atagira isambu, akabyuka akagenda agasiga ba bana, ya mafaranga bayamuhaye akayamarira mu kwishyura kugira ngo ba bana babeho, nta tungo yaguramo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira avuga ko iyi gahunda ya VUP yagize umumaro ukomeye kuko yabafashije kubona imibereho.

Bruno Rangira avuga ko kuba abaturage bafite imibereho bashobora no kugera ku bindi byinshi kuko ababa muri iyi gahunda hari n’izindi gahunda zashyizweho zizabafasha kwiteza imbere na Ejo Heza no kwishyira mu matsinda yo kugurizanya.

Ahakana ibivugwa ko abakora muri iyi gahunda badatera imbere, ati “Abenshi bavuye mu cyiciro kimwe bajya mu kindi kandi na byo dukangurira abantu guha abandi umwanya.”

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + sixteen =

Previous Post

Kicukiro: Urubyiruko rwafatiwe mu rugo rwahahinduye akabari n’akabyiniro

Next Post

I Goma byadogereye kubera Imyigaragambyo y’abavuga ko badashaka ko Polisi y’u Rwanda ijyayo

Related Posts

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

In many African households, the topic of sex remains taboo, a subject shrouded in silence, discomfort, and often shame. For...

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona...

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

by radiotv10
28/07/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara baturiye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo...

Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
28/07/2025
0

In Rwanda today, more young people are talking about “financial independence.” You’ll hear it on social media, in schools, and...

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

IZIHERUKA

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

by radiotv10
28/07/2025
0

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

28/07/2025
Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

28/07/2025
AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

28/07/2025
Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

28/07/2025
Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
I Goma byadogereye kubera Imyigaragambyo y’abavuga ko badashaka ko Polisi y’u Rwanda ijyayo

I Goma byadogereye kubera Imyigaragambyo y’abavuga ko badashaka ko Polisi y’u Rwanda ijyayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.