Kirehe: Abakora muri VUP ngo ni ugukorera inda gusa iby’iterambere byo ntibyashoboka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bakora imirimo y’amaboko bahemberwa muri gahunda ya VUP bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko nubwo iyi gahunda yashyiriweho kuzamura imibereho yabo, bidashoboka kuko amafaranga bahembwa avamo ibibatunga gusa.

Bamwe muri aba baturage bamaze iminsi bakora imirimo isanzwe y’amaboko nko guhanga imihanda y’imigenderano, bavuga ko iyi gahunda yabatabaye kuko yabafashije mu mibereho ya buri munsi bakabasha kubona ibyo kurya.

Izindi Nkuru

Umwe muri bo yagize ati “Uretse ko nakuyemo imyenda yo kwambara nkabona igitenge cyo kwambara ariko ntakindi nayikuyemo.”

Undi na we yagize ati “Ayo ukureyemo uraza ugahahira abana ukagaburira ariko ntakindi waguramo. Nta tungo waguramo, ntiwakwiyubakira n’iyo nzu none se ko uba ugiye gukora n’ubundi ukennye, ayo ubonye ari yo akubeshejeho.”

Uyu muturage avuga kandi ko abenshi mu bakora muri VUP muri kariya gace, iyo bahembwe batayararana kuko baba barafashe imyenda ku buryo bahita bishyura amadeni.

Ati “N’ubwo iyo agiye abana barasonza agafata ibintu mu iduka akabagaburira ubundi akazishyura kugira ngo abana bataburara.”

Uyu muturage uvuga ko abakora imirimo muri iyi gahunda ya VUP ntaho bitaniye no guca inshuro, avuga ko bamwe mu bakora muri iyi gahunda baba baba bacumbitse.

Ati “Akaba atagira isambu, akabyuka akagenda agasiga ba bana, ya mafaranga bayamuhaye akayamarira mu kwishyura kugira ngo ba bana babeho, nta tungo yaguramo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira avuga ko iyi gahunda ya VUP yagize umumaro ukomeye kuko yabafashije kubona imibereho.

Bruno Rangira avuga ko kuba abaturage bafite imibereho bashobora no kugera ku bindi byinshi kuko ababa muri iyi gahunda hari n’izindi gahunda zashyizweho zizabafasha kwiteza imbere na Ejo Heza no kwishyira mu matsinda yo kugurizanya.

Ahakana ibivugwa ko abakora muri iyi gahunda badatera imbere, ati “Abenshi bavuye mu cyiciro kimwe bajya mu kindi kandi na byo dukangurira abantu guha abandi umwanya.”

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru