Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
Abayobozi birukanywe, ni Dr. Ndikumana Mangara Jean Louis wari umuyobozi ushinzwe kurwanya Malaria, na Kabera Semugunzu Michée wari ushinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC.
Mu bandi birukanywe nk’uko bigaragazwa n’iri Teka rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira, ni Niragire Ildephonse wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’imitunganyirize yabyo muri RICA.
Muri aba bo muri RBC, nta n’umwe wari umazemo imyaka iri munsi y’irindwi, kuko nka Kabera Semugunzu yagezemo muri 2013 aho bwo icyo gihe yari yinjiyemo nk’umukozi ushinzwe gukurikirana ubwandu bwa Malaria, avuye muri Minisiteri y’Ubuzima.
Kabera Semugunzu yirukanywe kuri izi nshingano z’Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyorezo azimazeho imyaka umunani, kuko yari yazihawe mu kwezi k’Ukwakira 2017.
Ni mu gihe kandi Dr. Ndikumana Mangara Jean Louis yari yageze muri iki Kigo muri mu ntangiro za 2018 muri Mutarama, aho we yari avuye mu Bitaro bya Mugonero.
Inshingano zo kuba Umuyobozi ushinzwe kurwanya Malaria yari ariho kugeza ubu, Dr. Ndikumana Mangara yari yazihawe muri Nzeri 2021.
Naho Niragire Ildephonse wirukanywe muri RICA, yari amazemo imyaka itanu, kuko yinjiyemo muri Kamena 2020 nyuma yo kuva muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ariko ziriya nshingano zo kuba Umuyobozi w’ishami rya RICA rishinzwe ubugenzuzi ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’itunganywa ryabyo, yari yazihawe kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
RADIOTV10