Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye, akitaba Imana.
Ubu bugizi bwa nabi bukekwa kuri uyu musore witwa Bizumuremyi Faustin bakunze kwita Kidumu uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, bwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025 ahagana saa cyenda z’igicuku.
Ni ubwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Kabasha, Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya aho uyu mukobwa witwa Emelyne w’imyaka 18 yari yaraye aho uyu musore acumbitse.
Abaturage bo muri aka gace, bavuga ko muri icyo gicuku bumvise induru, bakihutira gutabara bajyanye n’irondo, ari na bwo uwo musore yabumvaga agahita atoroka nyuma yo gutera icyuma uwo mukobwa agasiga atarashiramo umwuka.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Kagabo Richards Rwamunono yemereye RADIOTV10 ko ubu bugizi bwakozwe saa munani na mirongo ine n’itatu (02:43’) zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.
Uyu muyobozi yavuze ko ibi byabaye “ubwo victim (nyakwigendera) yari yaraye kwa suspect (ukekwa). Uwakomerekejwe yavugije induru abanyerondo bahageze ukekwa ariruka, bahageze basanga icyuma kiri ku buriri huzuye n’amaraso.”
Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera yabaje kujyanwa kwa muganga n’imbangukiragutabara mu Bitaro bya Rwamagana, agezeyo ahita yitaba Imana.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye uyu Bizumuremyi Faustin atera icyuma uyu mukobwa bivugwa ko yari umukunzi we, ndetse amakuru akavuga ko nyakwigendera yahise ashyingurwa mu cyubahiro.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10