Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirahurira mu nama y’urwego ruhuriweho rwahawe inshingabo zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro y’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ni inama ya gatatu y’uru rwego rwiswe JSCM (Joint Security Coordination Mechanism) ije ikurikira izindi ebyiri zirimo iheruka yabaye hagati ya tariki 17 na 18 Nzeri uyu mwaka.
Uru rwego rwahawe inshingano zo kugenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa by’Amasezerano y’Amahoro yasinywe tariki 27 Kamena uyu mwaka wa 2025.
Aya masezerano yasinyiwe i Washington DC, asaba Ibihugu byombi kubaha ubusugire bwa buri kimwe, ndetse akanategeka DRR kurandura umutwe wa FDLR.
Iyi nama ya gatatu biteganyijwe ko iba kuri uyu wa 21 na 22 Ukwakira 2025, aho ije ikurikira itangazo riherutse gushyirwa hanze n’Igisirikare cya FARDC, cyasabye abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira hasi intwaro, ubundi bakishyikiriza ubutegetsi bwa Congo cyangwa ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Iri tangazo ryafashwe nk’urwiyerurutso na bamwe mu basesenguzi bavugaga ko bigoye kuba FDLR yatandukanywa na FARDC kuko bisa nk’ibyanywanye burundu, ryashimwe n’Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America, ushinzwe Afurika, Massad Boulos ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot.
Uretse kuba bamwe mu basesenguzi baravugaga ko ririya tangazo ari nko gutanga abagabo, kugeza ubu ntakirakorwa mu bijyanye no kurandura umutwe wa FDLR.
Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi yateranye tariki 13 Ukwakira, Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda muri Loni, yagaragaje ko nubwo Ibihugu byombi byasinye ariya masezerano hakiri ibigiteye impungenge birimo n’uriya mutwe wa FDLR udasenywa, kimwe n’ikibazo cyo gukoresha abacancuro bikomeje kwimakazwa n’ubutegetsi bwa Congo.
Gusa Martin Ngoga yasabye Ibihugu binyamuryango by’aka Kanama, guha amahirwe u Rwanda na DRC, kugira ngo bigerageze gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano, abisaba kutavangira ibi Bihugu birebwa n’ariya masezerano, cyangwa no bize kudindiza inzira ziriho ziterwa.
RADIOTV10