Rugema Jocyline bakunze kwita ‘Mado’ yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za fan -clubs, aho bivugwa ko bifitanye isano n’amajwi yagiye hanze.
Mado yeguye nyuma y’amajwi yagiye hanze ari kuganira kuri telefone na Perezida wa Rayon Sports FC Twagirayezu Thaddée.
Muri icyo kiganiro , aba bombi bumvikana bavuga ku bandi bayobozi ba Rayon Sports FC barimo Dr Emile Rwagacondo na Murenzi Abdallah babarizwa muri Board y’iyi kipe, Muhirwa Prosper na Gacinya Denis bayoborana na Twagirayezu muri Komite nyobozi.
Aba bose byagiye bivugwa ko batavuga rumwe mu miyoborere ya Rayon Sports, ndetse muri iki kiganiro , Mado yumvikana avuga ko bari baje kureba umukino wa Rayon na Kiyovu mu rwego rwo gushungera iyi kipe ngo itsindwe.
Mado arashinjwa na bamwe mu bafana ba Rayon Sports ko ari we wafashe amajwi Perezida Twagirayezu Thaddée ndetse akanayashyira ku karubanda.
Amakuru ava mu buyobozi bwa Rayon Sports aremeza ko “Mado” Rugema Jocelyne yamaze kwegura.
Umwe utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze yabwiye RADIOTV 10 ati “Erega ariya majwi amaze igihe, ni uko yasakaye cyane kuri uyu wa kabiri, bimaze kumenyekana yahise yegura ku mwanya w’umunyamabanga wa fan base, impamvu bitatangajwe ni uko hari hakirimo ibiganiro ngo hamenyekane n’uburyo byakozwe abe yanagaruka, ariko byaranze n’inama yari kwitabira ntiyayigaragayemo.”
Kuri uyu wa kabiri , taliki ya 21 Ukwakira 2025, Rugema Jocelyne Mado yari kwitabira inama ya komisiyo yashyizwemo n’inteko rusange yo kwiga uburyo hashyirwaho amategeko agenga Rayon Sports Association, ariko ntiyayitabiriye, ahubwo yasimbujwe undi.
RADIOTV10 yagerageje kumuvugisha ntibyakunda cyane ko abamwegereye badutangarije ko atameze neza kubera ibyamubayeho.


Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10