Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ababwira ko na we byamushimishije, anabifuriza umugisha.
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira, Abanyarwanda ndetse n’abandi benshi mu nguni zose z’Isi, bifurije Perezida Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko, aho yujuje imyaka 68.
Mu butumwa bwongera kwibutsa ibigwi n’ubutwari byaranze Perezida Paul Kagame, abantu benshi bagiye banyura ku mbuga nkoranyambaga, bakamwifuriza ibyiza mu mwaka mushya yinjiyemo.
Umukuru w’u Rwanda, na we mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye abantu bose bafashe umwanya wabo bakamwifuriza isabukuru nziza.
Yagize ati “Ku nshuti nyinshi, abayobozi ndetse n’abandi bose banyifurije ibyiza ntabashije kumenya buri wese, ndifuza kubashimira byimazeyo ku bwo kunyifuriza isabukuru nziza. Muhabwe umugisha.”
Perezida Paul Kagame yavutse tariki 23 Ukwakira 1957, avukira mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, mu muryango wa Deogratias Rutagambwa na Asteria Bisinda.
Kubera amateka mabi y’ubutegetsi bubi bwariho muri icyo gihe, Perezida Kagame yakuriye mu buhunzi muri Uganda, akurana ubwenge n’ubushishozi bihambaye, aho kuva ku myaka 15 ari mu batekerezaga kure bibaza uko Abanyarwanda bari barambuwe uburenganzira bwo kuba mu Gihugu cyabo, bazongera kububona.
We na bagenzi be, mu kubyiruka kwabo, bakomeje gutekereza icyakorwa, ndetse bajyenda begeranya ibitekerezo n’imbaraga, kugeza mu 1990 ubwo hatangizwaga urugamba rwo kwibohora, yagizemo uruhare, dore ko ari we waruyoboye.
Uretse ibigwi byo kuyobora urugamba rwo Kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yanabaye indorerwamo ya benshi kubera imiyoborere ye ihanitse mu bushishozi, no kongera kubaka Igihugu cy’u Rwanda cyari cyamaze kuba umuyonga, ariko ubu kikaba ari intangarugero mu ruhando mpuzamahanga, byose bishinze imizi ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
RADIOTV10








