Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora-RCS rwavuze ko ku Igororero rya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, harashwe amasasu mu kirere ubwo bamwe mu bagororerwa muri iri Gororero bashakaga kwigomeka ku mategeko n’amabwiriza.
Ibi byatangajwe na RCS kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, mu gihe ibi byabaye kuri iki Cyumweru tairki 26 Ukwakira.
Ubutumwa bwatanzwe na RCS ku mbuga nkoranyambaga, bugira buti “ku Igororero rya Nyamasheke harashwe amasasu mu kirere mu rwego rwo guturisha itsinda rito ry’Abagororwa bashatse kwigomeka ku mategeko n’amabwiriza asanzwe agenga Igororero.”
Muri iri tangazo ryatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora kuri uyu wa Mbere, ruvuga ko “Kugeza ubu mu Igororero ni amahoro, nta muntu wagize ikibazo.”
Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo, yatangaje ko ibi byabaye ubwo hariho hakorwa igikorwa cyo gusaka abagororwa, gisanzwe gikorwa mu magororero kugira ngo harebwe niba nta bitemewe byaba byarinjiyemo mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagororwa.
Yavuze ko aka gatsiko k’abashatse kwigomeka, bisanzwe bigaragara mu yandi magororero anyuranye ku Isi, bityo ko bidakwiye gufatwa nka byacitse ariko ko abagaragaje iyi myitwarire bakwiye kugawa.
Ati “Amagororero yose ku Isi agira ibyo bita ama-gang, buriya nta hantu bitaba. Ni abantu 10, batanu bashobora kwigomeka, wenda ku mpamvu zabo bwite, kwanga nko gusakwa, ni imyitwarire mibi muri rusange.”
CSP Hillary Sengabo uvuga ko abagororwa bagaragaje iyi myitwarire muri ririya gororero bagera muri batandatu, kandi ko hagiye gukorwa ibisanzwe bikurikizwa igihe hari abagaragaje imyitwarire nk’iyi mu rwego rwo kubahana.
RADIOTV10








