Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

radiotv10by radiotv10
29/10/2025
in AMAHANGA
0
Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Ifoto y’imodoka yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi bivugwa ko ari umutamenwa, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ni iyo ingabo z’iki Gihugu zamurikiye Minisitiri w’Ingabo, Chantal Nijimbere uherutse kuba umugore wa mbere uhawe kuyobora iyi Minisiteri muri kiriya Gihugu.

Iyi foto yagiye isakazwa ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bazikoresha, igaragaza imodoka iriho ibirango bishushanyije by’igisirikare cy’u Burundi (FDNB/ Force de Défense Nationale du Burundi).

Amakuru dukesha Radio na Televiziyo by’Igihugu mu Burundi (RTNB), ni uko iyi modoka yamurikiwe Minisitiri w’Ingabo ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025.

Iyi modoka yamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi, ubwo Chantal Nijimbere yagiriraga uruzinduko mu bikorwa binyuranye by’Ingabo z’iki Gihugu, aherekejwe n’Umugaba Mukuru wazo.

Mu kumurika iyi modoka, igisirikare cy’u Burundi, cyavuze ko ari iya mbere ikorewe muri iki Gihugu kandi ikaba idashobora gutoborwa n’isasu.

Minisitiri Chantal Nijimbere kandi yasuye imitwe inyuranye y’igisirikare cy’u Burundi, irimo Igisirikare kirwanira ku butaka, icyo mu mazi ndetse n’icyo mu kirere.

Yanasuye kandi inzego z’ubucamanza bwa gisirikare, ndetse n’ubushinjacyaha bwacyo, yibutsa abayoboye izi nzego ko zifatiye runini ubutabera bwa gisirikare.

Chantal Nijimbere yavuze ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko, ari uguhura n’Abagaba Bakuru b’Ingabo, ndetse n’inzego bakuriye, ndetse no kuganira uburyo barushaho kunoza kugera ku nshingano zabo.

Yagize ati “Nabonye ko buri wese ndetse n’inzego ayobora bakora ibishoboka byose kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye bubahirije amahame n’amabwiriza y’umwuga.”

Nanone kandi iki gitangazamakuru cy’Igihugu, kivuga ko Minisitiri Nijimbere, icyamushimishije kurusha ibindi, ari ukuntu yabonye inzego za gisirikare zikorana bya hafi no guhuza imbaraga.

Minisitiri Chantal Nijimbere yagendereye igisirikare cy’u Burundi
Yanagiranye ibiganiro n’abayobozi mu ngabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Next Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.