Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

radiotv10by radiotv10
30/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango urwanya Ubushomeri n’Iyicarubozo ALUCHOTO watanze umuburo ko Abarundi baba mu Bihugu bimwe nka Tanzania na Malawi, bari gukorerwa ibikorwa bibi bihonyora uburenganzira bwabo birimo n’ibihitana bamwe muri bo.

Uyu muryango uvuga ko aba Barundi baba mu Bihugu nka Zambia, Malawi, Tanzania, Arabie Saoudite, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abatabu ndetse na Koweït, bakorerwa ibikorwa birimo, nko kubica, ifungwa rya hato na hato rinyuranyije n’amategeko, ndetse n’iyicarubozo.

Vianney Ndayisaba, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango ALUCHOTO, yavuze ko bahangayikishijwe cyane n’ibiriho bikorerwa Abarundi baba muri biriya Bihugu, kandi ko kubirwanya bigomba gushingira ku kuzanira Abarundi bari imbere mu Gihugu imibereho myiza ndetse n’umutekano urambye, nka bimwe mu bituma bava mu Gihugu cyabo.

Raporo y’uyu Muryango, igaragaza ko Abarundi benshi biganjemo urubyiruko, bava mu Gihugu cyabo bakajya kuba mu Mirwa Mikuru y’Ibihugu bimwe na bimwe byo ku Mugabane wa Afurika no mu Bihugu by’Abarabu gushakishirizayo imibereho.

Hari n’abandi Barundi baba bashaka kwerecyeza ku Mugabane w’u Burayi, banyuze muri Libya mu inzira iteye inkeke ku buzima, kuko baba bafite ibyago byinshi byo kuyisigamo ubuzima.

Uyu muryango uvuga ko abana bari hagati y’imyaka umunani na 14 bajya gukora imirimo ivunanye mu Bihugu nka Kenya na Tanzania.

Nk’abajya mu Bihugu by’Abarabu, uyu muryango uvuga ko nubwo Ubuyobozi bw’u Burundi bwashyizeho ingamba z’imikoranire mu guhagarika ibikorwa bibangamira uburenganzira bwabo, bitabuza ko hari benshi bagihohoterwa.

ALUCHOTO ivuga ko Abarundi 13 biciwe muri Zambiza, mu gihe abandi 169 batawe muri yombi binyuranyije n’amategeko, naho abagera kuri 19 bakaba barakorewe iyicarubozo. Ni ibikorwa byakozwe n’inzego z’umutekano za Zambia, urubyiruko rwo muri kiriya Gihugu ndetse n’abakora mu nzego z’iperereza.

Naho muri Malawi, Abarundi 10 barimo abacuruzi n’Abamotari, biciweyo mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, nk’uko bitangazwa n’uyu Muryango.

Ni mu gihe mu Gihugu cya Tanzania, habarwa Abarundi 212 bafunzwe binyuranyije n’amategeko, abandi icyenda bakorerwa iyicarubozo, abandi 42 bakorerwa ibikorwa by’ubugombe, ibibatesha agaciro, byumwohariko bakorewe ku mupaka uhuza iki Gihugu n’u Burundi.

Abana b’Abarundi ngo bajya bafatirwa muri Tanzania bagahohoterwa
Inzego z’umutekano muri Malawi na zo ngo zibangamira Abarundi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Next Post

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Related Posts

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

by radiotv10
30/10/2025
0

Urukiko rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’umwaka usubitse umusirikarekazi Adjudante Béanche Sarah Ebabi...

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Ifoto y’imodoka yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi bivugwa ko ari umutamenwa, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ni iyo ingabo z’iki Gihugu zamurikiye...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

by radiotv10
29/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko rigiye gukora ibishoboka byose rigahagarika ibikorwa bibi biri...

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

by radiotv10
29/10/2025
0

Adjudante Sarah Ebabi Ebadjara wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera icyaha...

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

by radiotv10
29/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yizeye ko Igihugu cye kigiye kugirana amasezerano n’u Bushinwa,...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.