Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habonetse umurambo w’umugore bivugwa ko yicuruzaga, aho bikekwa ko yishwe n’ababanje kumusambanya, ndetse n’abagabo babikekwaho baka basanzwe hafi yawo banywa inzoga basinze.
Uyu mugore w’imyaka 38 y’amavuko witwa Yvonne, yasanzwe muri iryo shyamba riherereye mu Mudugudu wa Kanyinya Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi, mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki 06 Ugushyingo 2025.
Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, wavuze ko ubwo uru rwego rwahabwaga amakuru y’uyu muntu witabye Imana, rwihutiye kuhagera rugasanga koko yapfuye.
Yagize ati “Mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri n’igice twahawe amakuru ko hari umurambo w’umugore w’imyaka 38 wagaragaye mu ishyamba riri mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo dufatanyije n’izindi nzego kuko tugezeyo dusanga yapfuye afite amaraso mu maso.”
CIP Gahonzire avuga ko hagendewe ku makuru y’ibanze n’ibimenyetso byagaragaye, bikekwa ko nyakwigendera yaba yishwe, akanavuga ko hari abagabo babiri bahise batabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira gukora iperereza.
Bamwe mu batuye muri aka gace, bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe akora akazi ko kwicuruza, bagakeka ko yishwe n’abagabo babanje kumusambanya, dore ko hari na babiri bafashwe babikekwaho.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Bamusanze afite amaraso nta n’ikariso yambaye ndetse imbere ye hari abagabo babiri bari barimo kunywa inzoga na bo bafite amaraso, ariko bananiwe kugenda ku buryo bikekwako aribo bamusambanyije bagahita bamwica.”
RADIOTV10










