Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo hari ababaza niba koko ari iz’ubuyobozi bwa Leta bikabatera isoni, kuko irangi ryashaje bikabije, kandi batajya bararanya kwishyura imisoro ya buri kwezi.
Izi nyubako z’ubucuruzi z’Akarere ziherereye mu Murenge wa Kibungo, mu isoko ry’Akarere hafi y’ahacururizwa imboga n’imbuto.
Bamwe mu bakoreramo bavuga ko hari abagerageza kwishakamo ibisubizo bagasiga imbere y’amazu bakoreramo, ariko ubushobozi buke ntibubemerere gusiga inyubako yose, bigatuma hasigara hasa nabi kandi bakabaye batangira umusoro mu nyubako zifite isuku.
Uwimana yagize ati “Umukiliya araza akabaza ati ‘Izi nzu mukoreramo ni iz’Akarere?’ Tukamusubiza tuti ‘Yego.’ Akavuga ati ‘Kuki batabasigira amarangi?’ Ibyo bituma haboneka n’imbogamizi kuko hasa nabi.”
Mbanzabigwi Ezechias we ati “Hari inzu zahiye zisenyuka, na purafo (plafond) zirava. Iyo mwongera mukahavugurura byaba ari byiza. Badusigira amarangi nabyo byadufasha, kuko henshi harasenyutse.”
Mukajenerari Marie Louise na we yagize ati “Urabibona ko nasize irangi, ariko ntabwo ari uko mfite ubushobozi; nabikoze kuko nabonaga hasa nabi. Turishyura umusoro, ariko ubushobozi buke ntibutwemerera gusiga hejuru.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye RADITV10 ko iki kibazo kizwi kandi ko bafite gahunda yo gusiga izo nyubako mu gihe cya vuba.
Yagize ati “Icyo nababwira ni uko bihangane, twamaze gukora igenamigambi. Mu byumweru bitarenze bibiri tuzaba twatangiye kuhasiga irangi.”
Izi nyubako zifite imiryango 28, aho buri mukoresha yishyura ibihumbi 20 Frw buri kwezi. Abakorera muri izi nyubako basaba ko Akarere kabasigira irangi kugira ngo barusheho gukorera ahari isuku kuko uretse kuba bigaragara neza binubahisha abahakorera.





Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10









