Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

radiotv10by radiotv10
07/11/2025
in MU RWANDA
0
Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni
Share on FacebookShare on Twitter

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo hari ababaza niba koko ari iz’ubuyobozi bwa Leta bikabatera isoni, kuko irangi ryashaje bikabije, kandi batajya bararanya kwishyura imisoro ya buri kwezi.

Izi nyubako z’ubucuruzi z’Akarere ziherereye mu Murenge wa Kibungo, mu isoko ry’Akarere hafi y’ahacururizwa imboga n’imbuto.

Bamwe mu bakoreramo bavuga ko hari abagerageza kwishakamo ibisubizo bagasiga imbere y’amazu bakoreramo, ariko ubushobozi buke ntibubemerere gusiga inyubako yose, bigatuma hasigara hasa nabi kandi bakabaye batangira umusoro mu nyubako zifite isuku.

Uwimana yagize ati “Umukiliya araza akabaza ati ‘Izi nzu mukoreramo ni iz’Akarere?’ Tukamusubiza tuti ‘Yego.’ Akavuga ati ‘Kuki batabasigira amarangi?’ Ibyo bituma haboneka n’imbogamizi kuko hasa nabi.”

Mbanzabigwi Ezechias we ati “Hari inzu zahiye zisenyuka, na purafo (plafond) zirava. Iyo mwongera mukahavugurura byaba ari byiza. Badusigira amarangi nabyo byadufasha, kuko henshi harasenyutse.”

Mukajenerari Marie Louise na we yagize ati “Urabibona ko nasize irangi, ariko ntabwo ari uko mfite ubushobozi; nabikoze kuko nabonaga hasa nabi. Turishyura umusoro, ariko ubushobozi buke ntibutwemerera gusiga hejuru.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye RADITV10 ko iki kibazo kizwi kandi ko bafite gahunda yo gusiga izo nyubako mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Icyo nababwira ni uko bihangane, twamaze gukora igenamigambi. Mu byumweru bitarenze bibiri tuzaba twatangiye kuhasiga irangi.”

Izi nyubako zifite imiryango 28, aho buri mukoresha yishyura ibihumbi 20 Frw buri kwezi. Abakorera muri izi nyubako basaba ko Akarere kabasigira irangi kugira ngo barusheho gukorera ahari isuku kuko uretse kuba bigaragara neza binubahisha abahakorera.

Irangi ryarashaje cyane
Basaba ko zasigwa
Ngo baramutse bafite ubushobozi bazisigishiriza ariko ntabwo

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Next Post

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Related Posts

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

There’s a competition happening among young people today, quiet, invisible, and rarely admitted. No one announces it. No one sets...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.