Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

radiotv10by radiotv10
11/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko nta Munya-Uganda ushobora kuzana imikino yo kujya mu muhanda ngo agiye kwigaragambya mu bihe by’amatora nk’uko biherutse kuba mu baturanyi muri Tanzania.

Ni mu gihe Abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, barimo umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, ukomoje kuvuga ko inzego z’umutekano zikomeje kubangamira ibikorwa bye.

Uwo munyapolitiki yavuze ko ibyo bidashobora kumuca intege, ashimangira ko uyu ari wo mwanya bafite wo gukoresha ubushobozi bwose bushoboka kugira ngo bafate ubutegetsi.

Ibyo bituma bamwe bibaza ko aya matora ashobora gukurikirwa n’ibibazo by’umutekano muke mu gihe Perezida Museveni yaba yatsindiye kongera kuyobora igihugu, ariko Perezida Museveni yavuze ko ibyo bibazo bitazigera biba muri Uganda.

Yagize ati “Nta muntu ushobora kuzana iyo mikino hano. Iyo mikino mujye muyijyana mu bindi Bihugu byo muri Afurika, ariko hano ntibishoboka. Ibyo bintu rimwe na rimwe tubyumva, bamwe mu rubyiruko rwacu babeshya abanyamahanga bakababwira ko Uganda ari igihugu kirimbuka, ariko ndababwira ko nta muntu ushobora guhungabanya amahoro yacu. Hagize ubigerageza, twamufata urugendo rwe rukarangirira aho.”

Perezida Museveni yongeyeho ko n’abanyamategeko biteguye gufatanya na Leta mu guhangana n’ibikorwa nk’ibyo.

Ati “Ubu turi no kuganira n’abanyamategeko bacu. Hari ubwo umuntu akora icyaha nk’icyo, agatanga ingwate bakamurekura, ariko inkiko zacu zimaze gushyira imbaraga mu gukurikirana abo banyabyaha.
Ntawahungabanya amahoro yacu. Nihagira ubigerageza, tuzabimuryoza. Ntimwabonye ibyabaye ku baturage bari bavuye hafi y’umupaka wa Congo? Twabirangije mu gihe gito cyane.”

Amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda azaba ku itariki ya 15 Mutarama 2026. Iyi izaba ari inshuro ya kabiri yikurikiranya Perezida Museveni ahanganye n’umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine.

Mu matora yo mu 2021, Perezida Yoweri Museveni yatsinze ku majwi 58.64%, naho Robert Kyagulanyi Ssentamu agira 34.83%. Aba bakandida bombi ni bo bahabwa amahirwe menshi yo guhatanira uyu mwanya.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − two =

Previous Post

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Next Post

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Related Posts

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizakomeza gukorana ubucuruzi na...

IZIHERUKA

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi
FOOTBALL

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

14/01/2026
BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

14/01/2026
Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

14/01/2026
How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.