• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

radiotv10by radiotv10
11/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko nta Munya-Uganda ushobora kuzana imikino yo kujya mu muhanda ngo agiye kwigaragambya mu bihe by’amatora nk’uko biherutse kuba mu baturanyi muri Tanzania.

Ni mu gihe Abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, barimo umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, ukomoje kuvuga ko inzego z’umutekano zikomeje kubangamira ibikorwa bye.

Uwo munyapolitiki yavuze ko ibyo bidashobora kumuca intege, ashimangira ko uyu ari wo mwanya bafite wo gukoresha ubushobozi bwose bushoboka kugira ngo bafate ubutegetsi.

Ibyo bituma bamwe bibaza ko aya matora ashobora gukurikirwa n’ibibazo by’umutekano muke mu gihe Perezida Museveni yaba yatsindiye kongera kuyobora igihugu, ariko Perezida Museveni yavuze ko ibyo bibazo bitazigera biba muri Uganda.

Yagize ati “Nta muntu ushobora kuzana iyo mikino hano. Iyo mikino mujye muyijyana mu bindi Bihugu byo muri Afurika, ariko hano ntibishoboka. Ibyo bintu rimwe na rimwe tubyumva, bamwe mu rubyiruko rwacu babeshya abanyamahanga bakababwira ko Uganda ari igihugu kirimbuka, ariko ndababwira ko nta muntu ushobora guhungabanya amahoro yacu. Hagize ubigerageza, twamufata urugendo rwe rukarangirira aho.”

Perezida Museveni yongeyeho ko n’abanyamategeko biteguye gufatanya na Leta mu guhangana n’ibikorwa nk’ibyo.

Ati “Ubu turi no kuganira n’abanyamategeko bacu. Hari ubwo umuntu akora icyaha nk’icyo, agatanga ingwate bakamurekura, ariko inkiko zacu zimaze gushyira imbaraga mu gukurikirana abo banyabyaha.
Ntawahungabanya amahoro yacu. Nihagira ubigerageza, tuzabimuryoza. Ntimwabonye ibyabaye ku baturage bari bavuye hafi y’umupaka wa Congo? Twabirangije mu gihe gito cyane.”

Amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda azaba ku itariki ya 15 Mutarama 2026. Iyi izaba ari inshuro ya kabiri yikurikiranya Perezida Museveni ahanganye n’umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine.

Mu matora yo mu 2021, Perezida Yoweri Museveni yatsinze ku majwi 58.64%, naho Robert Kyagulanyi Ssentamu agira 34.83%. Aba bakandida bombi ni bo bahabwa amahirwe menshi yo guhatanira uyu mwanya.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Next Post

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.