Mu ruzinduko rw’iminsi ine Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zirimo muri Maroc ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, zagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ingabo za kiriya Gihugu.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025 nk’uko tubikesha Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Ubuyobozi bukuru bwa RDF bwatangaje ko “Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ziri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Gihugu cya Maroc.”
RDF yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, Umugaba w’ Ingabo zirwanira ku butaka yakiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc, Lt Gen Mohammed Berrid, ku cyicaro gikuru giherereye i Rabat.
Muri uku kwakirwa, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’iza Maroc, bwagiranyeibiganiro byibanze ku gukomeza gushimangira ubufatanye busanzweho, nyuma y’aho Ibihugu byombi bisinyiye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Nyuma y’ibi biganiro, habaye inama n’ubundi yahuje impande zombi, zahise ziyangira ibiganiro ku bijyanye n’uburezi n’amahugurwa, ndetse n’uruhare rwa RDF mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.



RADIOTV10








