Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ko ruri gukurikirana ikibazo cya Interineti y’umurongo wa MTN Rwanda nyuma yuko isobanuye ko cyatewe n’ibibazo byabaye mu miyoboro mpuzamahanga inyura muri Uganda no muri Tanzania.
RURA yatangaje ibi nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025 Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda itangaje ko abakoresha serivisi za Interineti yayo, bari guhura n’ibibazo.
Mu itangazo ryo kwisegura ku Bakiliya bayo, iyi sosiyete ya MTN Rwanda yatangaje ko ibibazo byabaye kuri interineti yayo byatewe n’ibibazo byabaye ku miyoboro mpuzamahanga iturukaho.
Muri ubu butumwa bwa MTN, yagize iti “Nshuti bakiliya, turifuza kubamenyesha ko turi guhura n’ibibazo muri serivisi za Interineti bitewe n’ikibazo cyabaye ku miyoboro mpuzamahanga inyura muri Uganda na Tanzania.”
Muri ubu butumwa, iyi Sosiyete yakomeje ivuga ko “Amatsinda y’abatekinisiye bacu ari gukorana imbaraga kugira ngo ihuzanzira rya Interineti ryongera gukora neza mu gihe cya vuba.”
Nyuma yuko MTN itangaje ubu butumwa bwo kwisegura, Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ko na rwo rwatangiye gukurikirana iby’iki kibazo.
Ubuyobozi bwa RURA bwagize buti “Turamenyesha abakoresha interineti ya MTN ko RURA iri gukurikirana iki kibazo, kugira ngo gikemurwe mu gihe cya vuba gishoboka.”
Serivisi za Interineti mu Rwanda zikunze guhura n’ihungabana, akenshi riterwa n’ibibazo by’imiyoboro ifatirwaho na sosiyete zo mu Rwanda zitanga serivisi z’itumanaho.
RADIOTV10








