Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi ungana na 30% wangirika bitewe no kubura uburyo bwo kuwubika neza, gusa yizeza ko hagiye gufatwa ingamba zigamije kurandura iki kibazo.
Mu igenzura ryakozwe hasanzwe ko umusaruro w’umuceri wangirika nyuma y’isarura wari 12,4% na 1,.8% ku bigori. Ibi bikaba ari ibipimo biri hejuru cyane.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije bagaragaje ko ubwo bakoraga ingendo hirya no hino mu gihugu basanze mu bikorwa remezo by’ubwanikiro harimo ibibazo, ngo ibyo bikaba ari na byo bituma umusaruro urushaho kwangirika, nubwo gahunda ya Leta ari uko umusaruro wangirika ugabanuka. Basabye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi gukemura ibyo bibazo.
Depite Muzana Alice yagize ati “Twakoze ingendo mu Gihugu hose. Hari ubwanikiro twasanze budakoreshwa icyo bwagenewe, hakaba hari inzu zubatse nk’ubwanikiro ariko ugasanga harimo ubwatsi bw’inka. Nashakaga kubabaza uburyo mugenzura ibyo bikorwa remezo.”
Na ho Depite Niyorurema Jean René yagize ati “Abaturage twabashishikarije kongera umusaruro barahinga, ariko hari ikibazo cyagaragaye cy’ubwanikiro bukiri buke. Hari n’ubwagiye bwubakwa ariko bushyirwa kure y’aho abaturage bahinze, ugasanga bituma abaturage badashishikarira kugeza umusaruro ku bwanikiro bakawujyana mu rugo, bigatuma wangirika. Hari gukorwa iki ngo ibi bikemuke?”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Olivier Kamana yavuze ko iyi Minisiteri igiye gushyira imbaraga mu gushakira umuti ibi bibazo kugira ngo umusaruro w’ibinyampeke ubungwabungwe.
Yagize ati “Turabizeza ko ibitagenda neza bizakosorwa bidatinze, cyane cyane ibirebana n’ubwanikiro usanga budakoreshwa ibyo bwagenewe. Tugiye kongera ubugenzuzi mu bikorwa remezo by’ubwanikiro byose dufite.”
Akomeza agira ati “Tuzashyira ingufu mu kureba uburyo umusaruro uzitabwaho, ndetse n’imikoreshereze y’ibikorwa remezo bijyanye n’uwo musaruro, kugira ngo amakosa yagaragaye atazasubira.”
Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya umusaruro wangirika mu buhinzi kugeza munsi ya 5% mu mwaka wa 2029. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu rwego rwo kubika umusaruro w’ibinyampeke ku buryo burambye, Igihugu gifite ubushobozi bwo kubika toni ibihumbi 46, ndetse muri NST2 bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2029 Igihugu kizaba gishoboye kubika toni ibihumbi 200 z’ibinyampeke.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10








