Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yateguje ko mu bihe biri imbere abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite amikoro make bazajya bararana muri salle kugira ngo boroherezwe mu mibereho.
Ikibazo cy’inzu ziciriritse zo guturamo cyari kivuzwe mu Nteko Ishinga Amategeko. Depite Mukabarisa Germaine yabajije icyo Leta iri gukora ku nzu zo guturamo zikomeje guhenda ku buryo n’ubuzima bw’abaturage batuye muri Kigali buhenze.
Yagize ati “Amazu arahenda, guhaha bigahenda. Ntabwo numvise mu buryo bufatika ingamba zihari nubwo bivugwa muri politiki, ariko turabibona no mu buzima busanzwe bw’abaturage. Harakorwa iki kugira ngo iki kibazo gikemuke?”
Imibare igaragaza ko ibipimo mpuzamahanga by’igiciro cy’inzu ihendukiye umuturage biba ari amafaranga angana na kimwe cya gatatu cy’ayo yinjiza, ari na cyo gipimo u Rwanda rugenderaho.
Nubwo bimeze gutya ariko, inzu bigaragara ko zihendutse muri Kigali, kuzigura bisaba ari hagati ya miliyoni 25 na 40 Frw. Aha bisaba ko uzigondera aba afite ubushobozi bwo kwishyura kimwe cya gatatu cy’umushahara ahembwa.
Depite Izere Ingrid Marie Parfaite na we ati “Ugereranyije n’agaciro k’ubutaka mu Rwanda, imibereho y’Abanyarwanda n’igiciro cy’inzu ihendutse Minisitiri yatubwiye, nashatse kubaza: Inzu ihendutse bishatse kuvuga iki ku Munyarwanda?”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko aya mazu aciriritse atagendeye kuri ibi bipimo mpuzamahanga bya 1/3 cy’umushahara, ahubwo ateguza ko mu bihe biri imbere abaturage b’amikoro make bazajya barara muri salle kugira ngo babashe kuba muri Kigali.
Yagize ati “Igipimo tugenderaho uyu munsi ni kimwe cya gatatu (1/3) cy’ayo urugo rwinjiza. Iyo nzu bavuga ko ihendutse, iyo ukodesha ugatanga arenze 1/3 iba iguhenze. Kuri ubu hari kubakwa inzu zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 25 na 40. Ntabwo tugendera kuri 1/3, ahubwo turavuga tuti ‘Ni iki gishoboka?’ Hanyuma tukazirikana ko hari umuntu udashobora kubona ayo mafaranga, ku buryo hakubakwa inzu y’icyumba kimwe. Ikindi, turi mu mujyi ku buryo hazajya hubakwa salle nini abantu bazajya baryamamo.”
Imibare igaragaza ko mu bihe biri imbere, mu mwaka wa 2035, abaturage batuye mu mijyi yo mu Rwanda bazaba biyongereye bakikuba hafi kabiri, kuko bazaba bageze kuri 52.7% by’abaturage bose bazaba batuye mu Gihugu.



NTAMBARA Garleon
RADIOTV10








