Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

radiotv10by radiotv10
13/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yateguje ko mu bihe biri imbere abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite amikoro make bazajya bararana muri salle kugira ngo boroherezwe mu mibereho.

Ikibazo cy’inzu ziciriritse zo guturamo cyari kivuzwe mu Nteko Ishinga Amategeko. Depite Mukabarisa Germaine yabajije icyo Leta iri gukora ku nzu zo guturamo zikomeje guhenda ku buryo n’ubuzima bw’abaturage batuye muri Kigali buhenze.

Yagize ati “Amazu arahenda, guhaha bigahenda. Ntabwo numvise mu buryo bufatika ingamba zihari nubwo bivugwa muri politiki, ariko turabibona no mu buzima busanzwe bw’abaturage. Harakorwa iki kugira ngo iki kibazo gikemuke?”

Imibare igaragaza ko ibipimo mpuzamahanga by’igiciro cy’inzu ihendukiye umuturage biba ari amafaranga angana na kimwe cya gatatu cy’ayo yinjiza, ari na cyo gipimo u Rwanda rugenderaho.

Nubwo bimeze gutya ariko, inzu bigaragara ko zihendutse muri Kigali, kuzigura bisaba ari hagati ya miliyoni 25 na 40 Frw. Aha bisaba ko uzigondera aba afite ubushobozi bwo kwishyura kimwe cya gatatu cy’umushahara ahembwa.

Depite Izere Ingrid Marie Parfaite na we ati “Ugereranyije n’agaciro k’ubutaka mu Rwanda, imibereho y’Abanyarwanda n’igiciro cy’inzu ihendutse Minisitiri yatubwiye, nashatse kubaza: Inzu ihendutse bishatse kuvuga iki ku Munyarwanda?”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko aya mazu aciriritse atagendeye kuri ibi bipimo mpuzamahanga bya 1/3 cy’umushahara, ahubwo ateguza ko mu bihe biri imbere abaturage b’amikoro make bazajya barara muri salle kugira ngo babashe kuba muri Kigali.

Yagize ati “Igipimo tugenderaho uyu munsi ni kimwe cya gatatu (1/3) cy’ayo urugo rwinjiza. Iyo nzu bavuga ko ihendutse, iyo ukodesha ugatanga arenze 1/3 iba iguhenze. Kuri ubu hari kubakwa inzu zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 25 na 40. Ntabwo tugendera kuri 1/3, ahubwo turavuga tuti ‘Ni iki gishoboka?’ Hanyuma tukazirikana ko hari umuntu udashobora kubona ayo mafaranga, ku buryo hakubakwa inzu y’icyumba kimwe. Ikindi, turi mu mujyi ku buryo hazajya hubakwa salle nini abantu bazajya baryamamo.”

Imibare igaragaza ko mu bihe biri imbere, mu mwaka wa 2035, abaturage batuye mu mijyi yo mu Rwanda bazaba biyongereye bakikuba hafi kabiri, kuko bazaba bageze kuri 52.7% by’abaturage bose bazaba batuye mu Gihugu.

Depite Germaine yabajije ikiriho gikorwa ku nzu ziciriritse
Na mugenzi we Marie Parfaite yabajije kuri iki kibazo
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yavuze ko hari igihe abantu bazajya barara muri salle

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Next Post

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe

Related Posts

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi ungana na 30% wangirika bitewe no kubura uburyo bwo kuwubika neza, gusa yizeza...

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

by radiotv10
13/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba arenga miliyoni 17 Frw mu bujura bumaze iminsi buvugwa...

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

by radiotv10
13/11/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, bavuga ko bagiye bacibwa intege babwirwa ko ayo masomo asuzuguritse, kandi ko akazi...

Digital detox for the Social-Media Generation: Reclaiming your time & sanity

Digital detox for the Social-Media Generation: Reclaiming your time & sanity

by radiotv10
13/11/2025
0

We live in a time where almost everyone is glued to their phone. TikTok, Instagram, Facebook, Snapchat, WhatsApp, these apps...

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe
IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.