Abakoresha Gare ya Nyanza barasaba ko yakongerwa cyangwa igasanwa, kuko yabaye nto cyane ugereranyije n’umubare w’ibinyabiziga n’abagenzi biyongereye muri iyi minsi, cyane cyane nyuma yo gutangizwa kwa ligne nshya ya Nyanza-Bugesera-Kigali.
Ibi bituma ibinyabiziga byinshi biparika mu muhanda no mu bice bitemewe, ibintu abagenzi, abamotari ndetse n’abashoferi bavuga ko bishobora guteza impanuka ndetse no gukurura akajagari mu mujyi.
Abamotari bavuga ko na bo babura aho bahagarara, bigatuma bamwe bandikirwa n’inzego z’umutekano.
Hategekimana Jean Marie Vianney ati “Imodoka ndetse na moto ni nyinshi cyane ugereranyije n’ubutaka gare ifite. Hari igihe usanga moto ziri ku muhanda hagati cyangwa ku modoka z’abagenzi. Abapolisi na bo batwandikira kenshi kuko tubura aho guparika.”
Uretse kuba batabona aho guparika, ngo usanga no kugira ngo imodoka zibone uko zisohoka cyangwa zinjira muri gare biba bitoroshye.
Mbarubukeye Eric ati “Tugera hano mu gare ya Nyanza, ugasanga imodoka nyinshi bitewe na ligne nshya yiyongereyemo kandi na mbere iyi gare yari nto kandi inashaje. Hari n’igihe duparika ku muhanda bikadutera impungenge z’uko haba impanuka. Byaba byiza gare bayiguye cyangwa bakubaka indi ifite aho guparika hahagije.”
Kajyambere Patrick, uyobora Akarere ka Nyanza by’agateganyo, yemeza ko hari gahunda yo gukemura iki kibazo mu gihe cya vuba.
Ati “Bitarenze umwaka utaha, iyi gare izaba yatangiye kubakwa. Bimwe mu byaburaga ngo itangire kubakwa byarabonetse.”
Uretse iyi gare ya Nyanza iteganywa kubakwa, uyu muyobozi avuga ko hari n’ibindi bikorwa biteganywa kubakwa umwaka utaha birimo isoko rya Nyanza, na ryo risanzwe rishaje kandi rikaba rito ugereranyije n’abarikoreramo.




Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10








