Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
15/11/2025
in MU RWANDA
0
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, no kwirinda kwegerana n’abafite ibimenyetso

Ni mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, yagaragaje ibyo kwitwararika ku ndwara y’ibicurane ikunze kugaragara mu bihe nk’ibi by’imvura n’ubukonje.

Iyi Minisiteri isaba abantu gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, kwirinda kwegerana n’abafite ibimenyetso, ndetse no guhanagura kenshi ibintu n’ahantu hakunda gukorwaho.

Naho ku bantu bafite ibimenyetso by’ibicurane, MINISANTE yabasabye kwirinda kwegerana n’abandi, gupfuka umunwa igihe bakorora cyangwa bitsamura, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, gufungura amadirishya kugira ngo umwuka mwiza winjire.

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko umuntu akwige “Kugana ivuriro rikwegereye igihe ibimenyetso bikomeje kwiyongera.”

Ubu butumwa butanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, nyuma yuko inzego z’ibanze mu Karere ka Rubavu zitangaje ko hadutse ibicurane bifite ubukana bukabije, ndetse bimaze guhitana abana batatu b’imiryango yo mu Murenge wa Gisenyi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, ACP Dr. Tuganeyezu Oreste yatangaje ko iyi ndwara y’ibicurane iri kugaragara koko muri kariya gace, ariko ko ari ibicurane bisanzwe.

Yagize ati “Ntabwo ari indwara idasanzwe, ni grippe ariko igeraho ikaba yamerera umubiri nabi, ije n’ubundi mu gihe tuba twiteguye indwara zo mu buhumekero cyane cyane grippe, ndetse rimwe na rimwe n’Umusonga, ni cyo gihe cyayo n’ubundi. Gusa icyajemo gishyashya ni ubukana, irimo irazana ubukana bwinshi.”

Uyu Muyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, yavuze ko mu bizamini bakoze, basanze ibi bicurane ari ibisanzwe ariko bizanana na Bagiteri (Grippe et Les surinfections bactériennes).

Zimwe mu ngamba zafashwe muri aka Karere, ni ukujya mu bigo by’amashuri, hakarebwa abana baba bafite iyi ndwara bakajya kuvurwa hakiri kare kugira ngo hirindwe ko bananduza abandi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Next Post

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/01/2026
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu...

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

by radiotv10
07/01/2026
0

Have you ever noticed how January feels like a fresh start? Suddenly, people are setting goals, joining gyms, or trying...

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

by radiotv10
06/01/2026
0

Deep beneath the hills of Nyakabingo in Rulindo District, northern Rwanda, lies one of Africa’s most important sources of tungsten,...

Cost of Gorilla Trekking Reduced

Cost of Gorilla Trekking Reduced

by radiotv10
06/01/2026
0

The Rwanda Development Board (RDB) has announced a reduction in gorilla trekking permit fees for the entire year of 2026,...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/01/2026
0

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

07/01/2026
Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

06/01/2026
Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

06/01/2026
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.