Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, no kwirinda kwegerana n’abafite ibimenyetso
Ni mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, yagaragaje ibyo kwitwararika ku ndwara y’ibicurane ikunze kugaragara mu bihe nk’ibi by’imvura n’ubukonje.
Iyi Minisiteri isaba abantu gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, kwirinda kwegerana n’abafite ibimenyetso, ndetse no guhanagura kenshi ibintu n’ahantu hakunda gukorwaho.
Naho ku bantu bafite ibimenyetso by’ibicurane, MINISANTE yabasabye kwirinda kwegerana n’abandi, gupfuka umunwa igihe bakorora cyangwa bitsamura, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, gufungura amadirishya kugira ngo umwuka mwiza winjire.
Iyi Minisiteri kandi ivuga ko umuntu akwige “Kugana ivuriro rikwegereye igihe ibimenyetso bikomeje kwiyongera.”
Ubu butumwa butanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, nyuma yuko inzego z’ibanze mu Karere ka Rubavu zitangaje ko hadutse ibicurane bifite ubukana bukabije, ndetse bimaze guhitana abana batatu b’imiryango yo mu Murenge wa Gisenyi.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, ACP Dr. Tuganeyezu Oreste yatangaje ko iyi ndwara y’ibicurane iri kugaragara koko muri kariya gace, ariko ko ari ibicurane bisanzwe.
Yagize ati “Ntabwo ari indwara idasanzwe, ni grippe ariko igeraho ikaba yamerera umubiri nabi, ije n’ubundi mu gihe tuba twiteguye indwara zo mu buhumekero cyane cyane grippe, ndetse rimwe na rimwe n’Umusonga, ni cyo gihe cyayo n’ubundi. Gusa icyajemo gishyashya ni ubukana, irimo irazana ubukana bwinshi.”
Uyu Muyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, yavuze ko mu bizamini bakoze, basanze ibi bicurane ari ibisanzwe ariko bizanana na Bagiteri (Grippe et Les surinfections bactériennes).
Zimwe mu ngamba zafashwe muri aka Karere, ni ukujya mu bigo by’amashuri, hakarebwa abana baba bafite iyi ndwara bakajya kuvurwa hakiri kare kugira ngo hirindwe ko bananduza abandi.
RADIOTV10








