Saturday, January 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

radiotv10by radiotv10
17/11/2025
in MU RWANDA
0
Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri zishaje cyane zasanwa, kuko iyo imvura iguye abana babo bavirwa bikababuza kwiga neza.

Iri shuri, abaharerera bavuga ko amategura arishakaje, amadirishya n’amabati byashaje cyane. Abarimu n’ababyeyi bavuga ko iyo imvura iguye mu gihe cy’amasomo, abana bimukira mu bindi byumba cyangwa mu rundi ruhande rutava.

Kananira Jacob urerera muri iri shuri avuga ko bibabaje kubona abana biga mu mashuri ava. Ati “Aya mashuri arashaje cyane, iyo imvura iguye usanga abanyeshuri babura uko biga bitewe n’uko amategura aba ava. Dufite impungenge ko aya mashuri ashobora kuzabagwira, ni yo mpamvu dusaba ko yakorwa.”

Bizimana Gervais na we urerera muri iri shuri, yagize ati “Ni ikibazo gikomeye cyane, kuko tuba dufite impungenge ko aya mashuri, amategura yashaje, yagwira abanyeshuri kuko iyo umuyaga uje amenshi aba ava hejuru y’amashuri. Aya mashuri aranava cyane.”

Abana biga kuri iri shuri na bo bavuga ko bahorana ubwoba ko aya mashuri yabateza ibibazo, cyane cyane iyo imvura iguye cyangwa umuyaga uhuje.

Uwitwa Caline ati “Iyo imvura iguye ishuri rirava, turavirwa tukajya ahandi hatava. Rimwe na rimwe amasomo arahagarara, nta masomo akomeza iyo imvura iguye. Tuba dufite ubwoba ko ishuri rishobora kutugwira.”

Patrick na we wiga muri iri shuri ati “Biba bikomeye aho usanga mu ishuri tunyagirwa. Biba byaduteye ubwoba. Bishobotse badusanira amashuri, kuko usanga n’intebe zishaje, tugahura n’ikibazo cy’uko tubura n’aho twicara kubera ishuri rishaje.”

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Nyanza, Ntawukuriryayo Venuste, yemeza ko inyubako z’iri shuri zishaje, ko bagerageza gusana ibishoboka, ibirenze ubushobozi bw’ikigo bagakora ubuvugizi.

Ati “Inyubako z’ishuri, igice gishakaje amategura kirashaje ku buryo bibangamira imyigire y’abanyeshuri. Iyo imvura iguye biba ikibazo. Tugerageza gusana ibishoboka hagendewe ku bushobozi bw’ikigo, ibindi twabimenyesheje izindi nzego zidukuriye kugira ngo zirebe icyakorwa ngo abanyeshuri bigire ahameze neza. Turasaba abafatanyabikorwa ndetse n’abaize muri iri shuri kugira uruhare mu gufasha iki kigo kigasanwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko iki kibazo kizwi kandi kiri mu byashyizwe muri gahunda yo gukemurwa mu gihe cya vuba. Gusa yongeraho ko hari n’ibindi bigo by’amashuri byangiritse kurushaho byabanje kwitabwaho.

Ati “Dufite amashuri menshi yubakishije amategura ashaje yubatswe kera. Uko tugenda tubona ubushobozi, turi kugenda dusana dukurikije aho ikibazo gikomeye kurusha ahandi. Muri uriya murenge twarimo tuvugurura GS Liba ifite ibyumba 20 bishaje cyane na GS Muhambara muri Cyahinda, aho hari ibyumba hafi 30 batigiragamo kandi bibarizwamo abanyeshuri. Turizeza abo babyeyi ko mu gihe cya vuba iri shuri rya EP Nyanza naryo rizasanwa uko ubushobozi bugenda buboneka.”

Kugeza ubu, imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru igaragaza ko hari ibyumba by’amashuri 133 bishaje cyane bikenewe gusimburwa, hakabaho 218 bikenewe gusanwa, mu gihe ibyumba bishya bigomba kubakwa ari 675.

Igisenge cy’iri shuri cyarangiritse
Rirava cyane

Intebe na zo zirashaje

Ababyeyi basaba ko hakwiye kugira icyo gukorwa

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Next Post

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Related Posts

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko umuntu wagira icyo agurira umukozi w’uru Rwego amushimira serivisi...

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

“Abagore b’Abatutsi turubaha kandi turi indahemuka.” Ni bumwe mu butumwa bw’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora...

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

by radiotv10
02/01/2026
0

Congolese refugees living in Rwanda have sent a message to FARDC Major General Sylvain Ekenge, who recently used language that...

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

by radiotv10
02/01/2026
0

In today’s world, more and more people are turning to surgery to improve the way they look. From nose jobs...

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

IZIHERUKA

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze
MU RWANDA

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

by radiotv10
03/01/2026
0

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

02/01/2026
Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

02/01/2026
Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.