Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, gutabara mu muryango w’Ikipe ya Rayon Sports, kugira ngo ibibazo biri mu buyobozi bwawo bitayirindimura, ndetse n’abakunzi bayo bakomeze kubona ibyishimo.
Iki cyifuzo cyagejejwe ku Muyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo ubwo uru Rwego rwagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa byarwo.
Hon. Nizeyimana Pie yabajije ikiriho gikorwa kugira ngo umuryango wa Rayon Sports udasenyuka kandi ari ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.
Yagize ati “Rayon Sports igeze aharindimuka, iyo ni title y’inkuru, ariko ibivugwamo biba ari byinshi, ukumva inzego ebyiri zitandukanye z’uyu muryango zatumije inama rusange zitandukanye, gusa kuko inzego zibireba neza, ukajya kumva zahagaritswe bitewe n’impamvu y’umutekano.”
Yakomeje agira ati “Ndabaza nka RGB ifite imiryango itari iya Leta mu nshingano, muteganya iki ngo mwinjire muri uyu muryango muwufashe gukemura ibibazo bimaze iminsi biwuvugwamo?”
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard avuga koko na bo babizi ko hamaze iminsi havugwa amakimbirane mu buyobozi bw’iyi kipe ya Rayon Sports, ariko ko hari inzira zakozwe zigamije kurandura ibibazo byakunze kugaragara muri iyi kipe, zirimo kuvugurura amategeko yayo.
Ati “Turi gukorana kugira ngo aya mategeko abe ajyanye n’itegeko rigena imiryango itari iya Leta, tukaba dukomeza gukorana kugira ngo dufashe umuryango kubahiriza amategeko no kunoza imikorere ku buryo byashimisha abakunzi bayo.”
Umwuka utari mwiza uvugwa mu buyobozi bwa Rayon Sports, ushingiye ku gucikamo ibice, aho bivugwa ko hari uruhande ruri inyuma ya Paul Muvunyi usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rw’iyi kipe, ndetse n’urushyigikiye Perezida wayo Twagirayezu Thaddée.
Uyu Paul Muvunyi yari aherutse gutumiza Inama y’Inteko Rusange ya Rayon, ariko iza gusubikwa bitunguranye, ku mpamvu itaratangajwe, ndetse ntihatangazwe n’igihe yimuriwe.



RADIOTV10







