Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA/Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko mu mezi ane ashize abiyandikishihe muri gahunda y’ishimwe rihabwa abaka inyemezabwishyu ya EBM, bageze ku bihumbi 445 bavuye ku bihumbi 79.
Nanone kandi Rwanda Revenue Authority itangaza ako yabashije gukusanya umusoro ku nyongeragaciro (TVA) urenga miliyari 24 Frw, binyuze mu nyemezabuguzi zishyurirwaho (EBM receipts) zatanzwe n’abacuruzi mu gihugu hose.
Mu mwaka wa 2024 ni bwo gahunda yo gushimira abasora yatangiye ku mugaragaro, hagamijwe gukangurira abaguzi gusaba inyemezabwishyu buri gihe baguze serivisi cyangwa ibicuruzwa.
Iyi gahunda yemejwe binyuze mu Iteka rya Minisitiri Nº 002/24/03/TC ryo ku wa 08 Werurwe 2024, riteganya ko umuguzi wa nyuma wibuka kwaka inyemezabwishyu ya EBM ahabwa ishimwe ringana na 10% by’umusoro wa TVA uri kuri iyo nyemezabwishyu, igihe gusa nyiri ubucuruzi yishyuye uwo musoro.
Mu kwezi kwa Karindwi 2024, iyi gahunda yavuguruwe hanongerwamo ibihembo bitandukanye bigenera abaguzi basaba inyemezabwishyu, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuco wo gusaba EBM no kongera umusaruro w’imisoro.
Dr. Murasi Innocente, Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, yagize ati: “Kuva muri Nyakanga 2025, abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya TVA bamaze kugera ku 445,327 bavuye ku 79,000 bari mu mwaka ushize. Uretse kuba ubwinshi bw’abiyandikishije bwarazamutse ku kigero cyo hejuru, n’umubare w’inyemezabwishyu watanzwe nawo wageze kuri miliyoni 3,317,899, ibintu byagize uruhare rukomeye mu kongera umusoro ku nyongeragaciro wakusanyijwe mu mezi ane ashize.”
Yakomeje agira ati “Umusoro ku nyongeragaciro ni wo turimo tuvuga hano, ni ukuvuga VAT ya nyuma ayo tubara. Mu mezi ane ashize wabashije kugera kuri miliyari 24.8.”

Dr. Murasi yashimangiye avuga ko nubwo hari abasaba inyemezabuguzi, ngo abantu batabyitabira ku buryo bushimishije.
Yagize ati “Namwe murebe Abanyarwanda bagura, ntabwo twavuga ko babyitabira ku buryo bushimishije. Rero turasaba abaguzi gukomeza umuco wo gusaba inyemezabwishyu igihe cyose baguze, ariko n’abacuruzi bakihutira kuko ari bwo umusoro w’igihugu uba wabonetse neza kandi ukifashishwa mu bikorwa remezo n’iterambere rusange.”
Iyi gahunda kandi yafashije kongera abacuruzi batanga inyemezabwishyu za EBM aho ubu basaga ibihumbi 140 bavuye ku bihumbi 117,631 bariho mu 2023.
Ibi byafashije mu gukumira ikoreshwa nabi ry’imisoro no guteza imbere ubushobozi bw’igihugu bwo kwihaza mu ngengo y’imari.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10








