Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire irimo inkunga itangwa n’u Rwanda mu by’umutekano binyuze mu ngabo zarwo ziri mu butumwa muri kiriya Gihugu.
Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko “muri uyu mugobora, i Kigali, Perezida Kagame yahuye na Perezida Faustin Archange Touadéra wa Repubulika Central African, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bikomeza bivuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi, baganiriye ku mikoranire isanzwe iri hagati y’Ibihugu byombi “irimo inkunda u Rwanda rukomeje gutanga binyuze mu ngabo za RDF ziri mu butumwa ku by’amasezerano y’imikorenire y’impande zombi mu by’umutekano ndetse n’iziriyo ku bw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibymbye.”
Abakuru b’Ibihugu kandi banaganiriye ku guteza imbere imikorenire isanzwe iri hagati y’ibi Bihugu byombi binyuze mu nzego zinyuranye zifitiye inyungu Abanyarwanda ndetse n’abaturage ba Repubulika ya Centrafrique.
U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Repubulika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014, mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bita MINUSCA. Guhera ubwo, rwakomeje kohereza ingabo n’abapolisi binyuze mu butumwa bwa Loni n’amasezerano yashyiriweho n’ibihugu byombi kugira ngo bibungabunge amahoro n’umutekano muri icyo Gihugu.
Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, zishimirwa na benshi muri kiri Gihugu, zinazwi mu kurindira umutekano abayobozi bakuru.


RADIOTV10









